Umugore watinyutse agakora umwuga w’ubudozi, aratangaza ko uyu mwuga umuteje imbere kubera udushya yagerageje guhanga bigatuma atera imbere ndetse n’ibyo akora bikiyongera.
Fatuma Uwimana ukorera mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yaganiriye na Pnorama maze avuga urugendo rwe rw’ubucuruzi. Yagize ati “Natangiye ndi umutayeri ndoda imyenda yo kwambara amakanzu, amajipo, amapantalo n’amashati. Uko iminsi yashiraga nabonaga ntakisunika, ntaho mva nta n’aho njya. Ni ibintu bimwe byahoragaho nkabona ntatera imbere.”
Avuga ko nyuma yo gusanga adatera imbere ari bwo yaje kugira igitekerezo cyo guhanga udushya abandi batari bamenyereye. Ati “Natangiriye ku tuntu tw’udukoresho tw’abana bato, ibyo babaryamishamo, n’ibindi ariko ukabona abantu barabyishimiye. Nyuma y’igihe gito nakomeje gutekereza uko nakora amakuvurori (couvre-lit) mu bitenge ku buryo udashobora kuyatandukanya n’andi asanzwe.
Fatuma avuga ko mu nzozi ze yajyaga atekereza ko atakodesha inzu y’ubucuruzi wenyine. Aho atangiriye utuntu twe tw’udushya, avuga ko ari bwo ubucuruzi bwe bwatangiye kugenda neza. Ati “Natangiye gahorogahoro ariko kugeza kuri uyu munota, ni zambaraga zanjye ngenda nshyiramo, nta nkunga runaka cyangwa inguzanyo nasabye.”
Kugira ngo agere ku byo afite, Fatuma avuga ko iyo yagurishaga ikintu kimwe yahitaga aranguramo ibindi bibiri akaba ari nako arushaho kugenda yizigama kandi ngo bikagenda byaguka. Ahamya ko ibyo byose yabikoreraga kugira ngo arebe uko yatera intambwe mu bucuruzi bwe.
Akomeza avuga ko yatinyutse agakora ahereye ku mashini imwe idoda ariko ubu ngo afite imashini esheshatu yakuye muri uko kugenda yizigama. Yagize ati “Nihaye ingamba zuko ikintu ngurishije cyose kigomba kubonekamo bibiri kandi nkoresheje imbaraga zanjye, […] nkumva ko kuba mfite imashini imwe, ejo ngomba kugira ebyiri wenda n’iyo nguzanyo ikazaza nyuma ariko mvuga nti, mfite icyo nahereyeho.”
Nyamara ngo gutinyuka byatumye abasha gukorana n’urugaga rw’abikorera (PSF), Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi (MINICOM), ikindi kandi ngo ageze ku rwego rwo kwitabira amamurikagurisha abera hirya no hino muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse ubu ngo aritegura irizabera mu gihugu cya Tanzaniya kuri 27 Ugushyingo 2015, akazabifashwamo na PSF nkuko isanzwe ifasha abandi bacuruzi bato.
Ashishikariza abandi bagore gutinyuka bagakora. Kuri we ngo ikintu cya mbere ni ugutinyuka, ukavuga uti ibyo ari byo byose ibi bintu reka mbijyemo ndebe ko nabona icyisumbuyeho kandi bikaguha kumenyekana. Avuga ko aho natinyukiye abona hari intambwe yateye. Ati “N’ibyo bikoresho nkubwira mfite, nabashije kugenda mbyigurira mu mafaranga yanjye ninjiza nta muterankunga narimfite urumva ko gutinyuka bifite aho byamvanye n’aho bingejeje.”
Mutesi Scovia

Fatuma yashyize imbaraga mu budozi bimuteza imbere

Inkweto zitunganywa na Fatuma

Imyenda itunganywa na Fatuma
