Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umuhango wo gusetsa Imana mu myemerere y’Abanyarwanda

Hari benshi batekereza ko mbere y’uko haduka umuhango wo kubandwa cyangwa iyogezabutumwa bw’amadini, nta kindi Abanyarwanda bakoraga nk’ikimenyetso cyo gusabana na yo nk’umubyeyo n’abana be.

Ariko amateka y’impitabiye ku gihugu cy’u Rwanda by’umwihariko k’ukw’ Imana yabanaga n’Abanyarwanda, agaragaza ko Abanyarwanda bakoraga umuhango rimwe mu mwaka witwaga: “Gusetsa Imana”.

Ni umuhango bateguragamo ibirori bikomeye byo gushimira Imana no gutaramana na yo mu gihe ikibahagaritse mu Rwanda, igihugu yabagabiye nka gakondo y’ibihe byose. Umuhango wo gusetsa Imana wategurwaga n’ibwami, ugahererekanywa mu batware bakuru, ab’imisozi, kugeza mu miryango.

Ni umuhango wamaraga amezi 3, asoza umwaka kuko watangiraga ku wa 15 Kamena ugasoza ku wa 15 Nzeri ari nabwo umwaka w’Abanyarwanda watangiraga ukanasozwa. Aha bikaba byumvikana ko umuhango wo gusetsa Imana, wagendanaga n’uw’umuganura.

Mu gusoza umugenzo wo gusetsa Imana, bagira bati:

Seka seka gororoka gasani k’i Rwanda

Rusekere rugubwe neza

Rusenderezemo amahoro n’amahe

Rutsindire ubukenya n’ubugingo buke

Rutsindire ubusame n’ubusharire

Rutsindire icyago n’icyagane

Rutsindire nyamunsi n’intumwa yayo

Rutsindire umwanzi wo mu kirambi

N’umurozi uvuka ishyanga

Garika ibiganza utugabire

Rugaba, Rugabo, Rwagisha

Maze twishyuke mu Rwanda umu.

Umuhango wo gusetsa Imana wagenderaga ku ihame ry’uko urugo rw’umwana rugususurutsa utarurimo, bityo Imana y’i Rwanda, ishimishwa n’uko abana bayo babayeho neza n’ubwo nta cyo bayiha kuko nta cyo ikennye.

Cyaraziraga ko muri uwo muhango ko hagira uhirahira akavuga imvugo y’amaganya no kwihakirwa imbere y’Imana. Kuko Abanyarwanda bemeraga ko Imana nta cyo itabahaye, ko ibyo yabayaye byose nta kiburamo, kandi ko n’iyo cyaba kibura izakibaha niyumva bagikeneye. Nk’uko umubyeyi amenya ko umwana akeneye ibere akamwonsa, yasonza akamugaburira.

Abanyarwanda bemeraga ko n’ubwo Imana yabahaye byose, ariko hari umwihariko wayo yasigaranye, ugizwe n’ibintu bibibi, aribyo: “Kurema no Kumenya iherezo ry’umuntu (Kubaho no gupfa)”, ari nayo mpamvu mu gusoza umuhango wo gusetsa Imana, bavugaga ijambo risaba Imana kubaha ijabo ry’ibyo badafite ariko bishingiye kuri biriya bibiri gusa yasigaranye mu bubasha bwayo. Ibyo ntibabigirahago ikibazo, kuko n’utwaye icumu rya Shebuja aba afite n’ake gakeregeshwa.

Aha akaba ariyo nkomoko y’inkundura y’ihangana ryabaye hagati y’Abamisiyoneri b’amadini n’Abanyarwanda, biturutse ku kuba babatoza gusenga kandi ari ikizira mu Rwanda no gutura amaturo babeshya ko bayaha Imana kandi nta cyo ikeneye ku bana bayo niyo batunga ibya Mirenge kuko urugo rw’abana bayo aribo Banyarwanda ruyisusurutsa idahari kuko yirirwaga ahandi igataha i Rwanda.

Gusenga, babigereranyaga no Gusega nk’umugenzo wakorwaga n’abakene, abatarahiriwe n’ubuhinzi n’abandi batabashije kugera ku mwero w’ubutaka. Aho umwami Mibambwe Gisanura yaciye iteka ko: “Umuntu wese uri muri icyo cyiciro yemerewe kuzenguruka igihugu asega, ngo bamuhe ku mwero w’ibihingwa bejeje, na we abeho kimwe n’abandi nta cyo akennye”.

Amabwiriza agenga umugenzo wo gusega, yategekaga abahinzi bose ko batagomba kumara imyaka mu murima, ijyanye n’igihingwa kigezweho bejeje mu bihe ibi n’ibi. Kugira ngo abasega nibahagera batazabura icyo bafata cyabunganira mu mibereho yabo. Iyo abasega babaga babaye benshi ku buryo mu mirima bishiramo, bafataga igitete bakagenda banyura mu ngo z’abejeje buri wese ashyiramo icyo afite cyakuzura bakajyana mu ngo, bagahunika ibigega byinshi kimwe n’abandi.

Umugenzo wo gusega, ntiwakumiraga uwo ariwe wese ufite ikibazo cy’icyo akennye abandi bagize amahirwe yo kubona, gusega byakorwaga ku bihingwa gusa. N’ubwo hashyizweho umugenzo wo gusega, ariko ntibyabuzaga ko harwanywa iyimakazwa ry’umuco wo gusabiriza mu gihe nta kibazo ufite. Ni kuvuga ko hacibwa iteka ryo gusega, hanashyizweho amabwiriza arigenga kugira ngo utazata umwimerere wawo ukabuzwa kugera ku ntego zatumye ushyirwaho.

Mu ntango y’uyu mugenzo, wabanze gushyikirizwa imandwa akaba arizo ziwushyira mu bikorwa, kuko zabaga ari zo zihagarariye gahunda zose z’igihugu nk’ikimenyetso cy’ubuyoboke n’ubuhame muri gahunda zose z’igihugu cyane cyane izigamije kwimakaza ubumana n’ubumuntu no kugarura ituze n’umutekano muri rubanda, muri icyo gikorwa imandwa zakoraga nk’Abakorerabushake kuko ntizabarwaga mu Banyamihango b’ibwami.

Imandwa, zamaraga gusega zikabishyikiriza abakene, nyuma bigenda bikwira mu Banyarwanda bose, ugize ikibazo akajya kwisegera.

Umuhango wo gusetsa Imana, wujuje igenantekerezo mu Banyarwanda ry’uko Abanyarwanda ari abana b’Imana mu buryo burunduye, ubafasha no gukaza imyumvire y’uko nta cyo batageraho bagishatse kandi ko banagera ku bihanitse babiyikesha. Ni na cyo cyatumye umwami Cyilima Rujugira abita izina rya kabiri rya “BENIMANA”.

Shyaka Vedaste,

Umusomyi akaba n’inshuti ya Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities