AHISHAKIYE Saidi wamamaye nka Saidi Brazza yapfuye ku wa 23 Werurwe 2023, aguye mu bitaro by’i Ngozi azize indwara yari amaranye igihe kitari gito.
Saidi Brazza yari umuhanzi w’umunyarwanda yavukiye mu Burundi mu muryango w’impunzi z’abanyarwanda bari barahungiye mu Burundi mu 1959. Yavukiye ntara ya Ngozi aranahakurira ari naho yatangiriye umuziki.
Yatangiye kumenyekana mu muziki mu Burundi. Yahakoreye indirimbo nyinshi kandi anahakorera ibitaramo bitari bike.
Indirimbo zamumenyekanishije harimo “Burikukiye” ivuga ku bwigenge bw’u Burundi, ndetse n’indi yitwa “Yameze amenyo”.
Indirimbo Yameze Amenyo yayitiriye Alubumu ye yakoreye i Dar Es Salam muri Tanzania muri sitidiyo yitwa Sound Craft Record yakorewe n’Utunganya umuziki (Producer) Eric Fidaledo.
Arangije iyo Alubumu ye yahise yerekeza mu Rwanda kuramutsa umuryango n’inshuti ze. Nyuma yerekeje i Brussel mu Bubiligi, amarayo imyaka itatu arikumwe n’umugore we w’umubiligikazi babyaranye umwana w’umuhungu witwa IWACU Noah. Icyo gihe yakoraga ibitaramo mu tubari tunyuranye ashakisha ubuzima.
Mu 2016 Saidi Brazza yagarutse mu Rwanda, aho yaje gukomereza ubuzima. Ageze i Kigali, yakiriwe n’itorero ry’Indatabigwi mu Nkomezamihigo ry’abahanzi ryabereye i Nkumba mu 2016 aho yahuriyemo n’abandi bahanzi.
Asoje Itorero Saidi Brazza yafashe icyemezo cyo kujya Iwawa gusura urubyiruko ruhagororerwa. Urwo rugendo rwe rwari rugamije kwiyegereza urubyiruko no guha impanuro abari muri icyo kigo, abigisha indangagaciro n’ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge.
Avuye Iwawa, n’ubwo yari yagiye guhanura urubyiruko, yavuze ko na we yahungukiye impanuro zamufashije kureka burundu ikiyobyabwenge cya Marijuana.
AHISHAKIYE Saidi Brazza apfuye amaze gukora Alubumu eshanu z’indirimbo. Asize abana 3 abahungu 2 n’umukobwa umwe. Imfura ifite imyaka 21.
Imana imwakire mu bwami bwayo.

Martin Kelly NGENDABADASHAKA
