Nyuma y’aho abakunzi be bamaze kumuhamya izina Gushimira kubera indirimbo ye yamamaye cyane yitwa “Gushimira”, Jean Pierre Runyurana kuri ubu ahugiye mu gutunganya indirimbo ze zihimbaza Imana.
Mu kiganiro na Panorama.rw, Jean Pierre Runyurana yavuze ko buri gihe iyo agiye gukora indirimbo kuva ku ikubitiro ayandika kugeza muri studio, icyo ashyira imbere ari ibitekerezo bikubiye mu butumwa buri muri iyo ndirimbo.
Ati “N’ubwo umuhanzi yifuza kumenyekana no kubona amafaranga biturutse ku mbaraga aba yakoresheje mu bihangano bye, ni ngombwa cyane guha agaciro akamaro indirimbo ishobora kugirira umuntu uzayumva, kuko iyo ni yo nyungu nyamukuru kandi ni wo mugambi w’Imana itanga impano”.
Icyemezo cyo gushyira imbaraga n’umutima wose mu gukora indirimbo zihimbaza Imana kije nyuma y’aho umuhanzi, umucuranzi, umuririmbyi ndetse n’umukinnyi wa Filime, Jean Pierre Runyurana amaze gukora indirimbo nyinshi zivuga ku nsanganyamatsiko zinyuranye nk’urukundo ndetse n’ibibazo bishamikiye ku mibereho y’abantu ya buri munsi.

Uyu muhanzi ukomoka n’ubundi mu muryango w’abantu bakunda muzika ndetse bafite n’impano, yatangiye kwiga gucuranga gitari mu 1986.
Ntabwo ari ibyo gusa kuko Jean Pierre K. Runyurana afite ubushobozi bwo kwandika indirimbo ku buryo yakoranye na studios zitandukanye, ndetse anazicuruza mu mahanga ku mugabane wa Amerika, mu Burayi, Aziya n’izindi zagiye zikundwa cyane mu Rwanda, muri Kenya, Uganda n’i Burundi.
Kugeza magingo aya, Jean Pierre K. Runyurana amaze kwibikaho albums 10 z’indirimbo ariko bitewe n’uko afite ibindi bikorwa bimufata umwanya, biracyamugoye kugira ngo ibihangano bye birusheho kugera kuri benshi.
Uretse iyo mpamvu dutanze ruguru aho mu nyandiko yacu, abakunzi b’indirimbo nyarwanda ziyubashe kandi zirimo ubutumwa bakomeza kwishimira inganzo y’umuhanzi Runyurana mu ndirimbo zimwe na zimwe bamenye nka “ Gushimira”, “Ababyeyi b’Umuntu”, “Soma ruryohe”, “Ne Pleures pas”, “Abantu bari Beza” n’izindi nyinshi.

Gaston Rwaka
