Bikorimana André ni umwe mu baririmbyi bari bagize itsinda (Orchestre) Nyampinga ry’ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.
Bikorimana yavutse mu 1959 i Muhembe muri Komini Runyinya muri Nyaruguru, ubu ni mu Murenge wa Karama, Akarere ka Nyaruguru. Yitabye Imana mu 1995.
Muri Orchestre Nyampinga, Bikorimana yaririmbyemo indirimbo zakunzwe cyane zirimo Kiberinka, Rurabo nateye, Ingendo y’abeza, Uri imanzi, Amabanga y’Intore, Agahozo (Impfubyi itagira kirera) yaririmbiye muri Orchestre Impesa n’izindi.
Mu nkuru ya Kigali today umugabo witwa Mudatsikira Eustache wabyirukanye na Bikorimana, avuga ko kimwe mu bintu byamurangaga ari ugukunda amatungo cyane akaba yari n’umusikuti (Scout) w’umwuga.
Mudatsikira avuga ko abahanzi b’iki gihe bagomba kubaha no guha agaciro ibihangano bya bakuru babo, bakirinda kubyiyitirira cyangwa kubisubiramo batabisabiye uruhushya kuri ba nyirabyo cyangwa abo mu miryango yabo.
Ibi Mudatsikira abivugira kuba umuhanzi Kitoko Bibarwa yarasubiyemo indirimbo ya Bikorimana yitwa Rurabo nateye “akayonona” na Nero Bizimana (wari umunyamakuru) wiyitirira iyitwa Agahozo (Impfubyi itagira kirera).
Muri Nyampinga yavuzagamo ingoma, akaririmba rimwe na rimwe akavuza na gitari, by’umwihariko akaba yari n’intore mu Iitorero ry’Igihugu ry’Urukerereza.
Ibyimanikora Yves Christian
