Nyuma yo gukora amateka yo kuririmbana n’umunyazimbabwe, Man X yashize hanze indirimbo ivuga ku rubyiruko rw’u Rwanda.
Umuhanzi w’Umunyarwanda Manishimwe Olivier uzwi ku izina ry’ubuhanzi “Man-x Dangerman” a.k.a Ijisho ry’urupfu, nyuma yo gukora indirimbo n’umunyazimbabwe bise “Ingufu z’umwirabura ni izo”, yagarukanye iyitwa iyitwa “Mami wanjye” yakoze wenyine nk’Umunyarwanda, yitaye ku rubyiruko rw’u Rwanda.
Aganira n’Umunyamakuru wacu yasobanuye iby’iyi ndirimbo “Mami wanjye” yagize ati “ni indirimbo y’urukundo, nayikoreye buri munyarwanda wese aho ari hose mu ngeri zitandukanye, cyane cyane hanze y’u Rwanda; mbakangurira gukundana, kuko baba bari mu kazi batari iwabo kavukire, dore ko n’ubundi baca umugani ngo iy’iwanyu ikurya ikurundarunda.”
Man X yakomeje avuga k’umwari ugaragara muri iyi ndirimbo, agira ati “umwari ugomba kumukunda, ukamukundwakaza, ukamufata nk’amata y’abashyitsi; utiyibagije ko ari uwo ku ivuko muhuriye kure y’amazi [mu kindi Gihugu]. Atari bya bindi ubona isha itamba ugata urwo wari wambaye.”
Yakomeje agira ati “nkubitiyeho n’uburyo mbona ibishuko biri mu miryango nyarwanda, n’uko mbona inkundo ziriho kuri ubu, bituma ngirira impuhwe umuryango nyarwanda aho uri hose; mbakangurira gukundana bakanizerana, mbinyujije muri muzika. Nibwo nahanze indirimbo nyita gutyo, izina mbona ryaba ryiza kandi ryakorohera umuryango nyarwanda mpitamo gukoresha izina Mami.”
Iyi ndirimbo Mami wanjye yakozwe na Producer Alexander. Ubutumwa Man X atanga ku rubyiruko, abereka ko urukundo ari urufunguzo rw’ubuzima, akabasaba kwizerana, kubahana kugirana inama, kwirinda ubuhemu nogutizanya imbaraga.
Twabibutsa ko uyu muhanzi Man X (Manishimwe Olivier” kuri ubu akorera umuziki we muri Afurika y’Epfo.
Alex Nkunda