Umuhanzi ukomoka mu Gihugu cy’u Burundi, ariko kuri ubu ubarizwa mu Gihugu cya Tanzaniya, yashize hanze indirimbo isubiwemo yise “Si umwe si babiri”. Ni nyuma y’aho indirimbo ikunzwe hariya mu Gihugu cya Tanzaniya.
Uyu muhanzi aganira n’itangazamakuru, yatangaje uburyo yakoresheje kugira ngo azamuke, mu gihe ari mu Gihugu atavukiyemo (Tanzaniya); Nyamara hari abandi bahanzi kavukire baho bakirwana no kuzamuka.
Agira ati” Ndi Umurundi, nkunda u Burundi ariko mba hano muri Tanzaniya mu buryo bwo gushaka amaramuko; niyo mpamvu indirimbo zange nzikorana ubuhanga kuko ndi muri ‘competition’ n’abahanzi ba hano muri Tanzania. Ndakora cane kandi nkashyiramo ubutumwa mu bihangano byange, kugira ngo nigarurire imitima y’aba Tanzaniya n’abanyamahanga muri rusange.
Asoza avuga ko yifuza kuzataramira Abanyarwanda kuruta uko yataramira Abanya_Tanzania, kuko u Burundi n’u Rwanda bahujwe n’ururimi rumwe; Kandi akaba abona ngo muri Tanzaniya ho yararangije kuhagira izina.
Mr Kay G ubusanzwe ababyeyi be bamwitaga “Mfite umudari”, yavukiye i Burundi mu Ntara ya Cankuzo, ariko kuri ubu abarizwa mu Gihugu cya Tanzaniya.
Source: www.africanews24.digital
RUTEMBESA Anicet