Michael Adebayo Olayinka, umaze kubaka izina mu muziki kw’izina rya Ruger cyangwa Dior, yasesekaye mu Rwanda, aho aje gukora igitaramo azahuriramo n’Abanyarwanda batandukanye mu mpera z’iki cyumweru.
Uyu musore, ari kumwe n’abamufasha mu muziki, bageze mu Rwanda hafi mu ma saa saba z’amanywa zo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2022, bavuye mu Gihugu cya Uganda; aho yari yataramiye muri weekend ishize.
Biteganyijwe ko uyu muhanzi azataramira Abanyarwanda, ku wa Gatandatu tarikiya 12 Gashyantare 2022, aho azaba ari kumwe n’abahanzi bakiri bashya, ariko bakunzwe mu Rwanda muri iyi minsi. Ni igitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali, ku Irebero ahitwa Canal Olympia.
Ruger w’imyaka 22 yamenyekanye mu bihe bya COVID-19, ubwo umwaka ushize (2021) yasohoraga urutonde rw’indirimbo (EP: Extended Play) yitwa ‘Pandemic’ bisobanura icyorezo. Akaba yarahise akundwa cyane, kubera indirimbo nka Bounce, yakurikijeho indi EP yise ‘The Second wave’; ubwo indirimbo ‘Dior’ yahise imushyira mu matwi no mu mitima y’abakunzi b’umuziki.
Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete ya Drip City Ent., akazagihuriramo n’abahanzi b’Abanyarwanda, na bo biganjemo abamamaye mu gihe isi yari mu bihe byo guhangana n’inkundura ya COVID-19, yagiye inihinduranya.
Mu bahanzi Nyarwanda bamaze gutangazwa, bazaririmba muri iki gitaramo hamwe na Ruger, harimo Okkama, Kenny K-Shot, Ish Kevin, Ariel Wayz, Afrique ndetse na Gabiro Guitar. Kukinjiramo bisaba ibihumbi 10 ku bazakirirwa ahasanzwe, na 25000 frw muri VIP; na ho ameza y’abantu 6, akazaba yishyurwa ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.
NSHUNGU Raoul