Hari amakuru avuga ko Umuherwe Roman Abramovich akaba na nyiri Chelsea FC, ashobora kuba yararogewe mu biganiro by’imishyikirano byahuje intumwa z’u Burusiya na Ukraine, hakoreshejwe uburozi butaramenyekana ubwoko.
Ikinyamakuru Bellingcat cyavuze ko mu biganiro byabaye mu ijoro ryo hagati y’itariki ya 03 Werurwe n’iya 04 intumwa eshatu z’u Burusiya zirimo na Roman Abramovich zagize ikibazo cyo kutareba neza bigakekwa ko barozwe.
Ngo ubwo Roman Abramovich yavaga muri ibi biganiro, yatangiye kumva atameze neza ndetse atangira kutabona neza, amaso ye atangira gutukura ari na ko uruhu rwe rutangira kugira ibibazo byo kumagara no kuvuvuka.
N’abandi babiri bo ku ruhande rwa Ukraine barimo Intumwa ya rubanda Rustem Umerov na bo bagize ibibazo nk’ibi, nyuma biza gukekwa ko byaba byaratewe n’uburozi bashobora kuba baraherewe muri ibi biganiro.
Aba bose ku munsi wakurikiye w’ibiganiro, bahise boherezwa muri Poland nyuma baza kujyanwa muri Istanbul kuvurirwayo.
Inyandiko ya Bellingcat igira iti “Abagabo batatu bagize ibimenyetso by’uburwayi nyamara icyo gihe barariye chocolat bakanywa n’amazi mbere y’uko bagira ibyo bimenyetso. Undi muntu wa kane mu bari muri iryo tsinda we ntiyagize ibimenyetso.”
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko hashingiwe ku bizamini byafashwe aba bagabo ndetse n’ibyemezo by’impuguke, bigaragaza ko ibyo bimenyetso bikunze kuba ku bantu bahawe uburozi bw’ikinyabutabire kirimbuzi kitatangajwe.
Hari amakuru avuga ko ubwo burozi bushobora kuba bwaratanzwe n’Abarusiya batifuzaga ko ibiganiro bikomeza icyakora abahanga mu by’ibinyabutabire bakavuga ko uburozi bushobora kuba bwarahawe aba bantu butari ubwo kubica ahubwo bwari ubwo guca igikuba.
Intambara hagati y u Burusiya na Ukraine yatumye abaherwe bafite aho bahuriye na Leta ya Putin barimo na Abramovic bahura n’ibibazo birimo no gufatirwa imitungo yari ibitse mu gihugu bimwe by’i Burayi.
NSHUNGU RAOUL
