Mw’Iteganyagihe ryatangajwe n’Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) ku wa 19 Gashyantare 2019, herekanwe ko imvura y’Itumba iteganyijwe kuzaba nyinshi mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyaruguru, igice kinini cy’Intara y’Uburengerazuba ndetse na tumwe mu turere two mu ntara y’Amajyepfo.
Igihe cy’itumba ry’umwaka wa 2019 kizarangwa n’imvura itazagwira rimwe mu Rwanda hose, nk’uko byagarutsweho n’ubuyobozi bukuru bwa Meteo Rwanda.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), Gahigi Aimable, yatangaje ko muri rusange itumba ry’umwaka wa 2019 rizatangira mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare, aho rizatinda rikazatangira mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Werurwe n’imvura iri ku kigereranyo cyo hejuru.
Yavuze ko muri iri tumba rya 2019 ikigereranyo cy’imvura iteganyijwe kiri hejuru ya milimetero 510, imvura ihagije izaba iri hagati ya milimetero 390 na 510, naho imvura nke izaba iri munsi ya milimetero 300 na 390.
Ati “Iyi mvura y’itumba izaba nyinshi mu turere twose tugize intara y’Amajyaruguru, mu Mujyi wa Kigali, igice kinini cy’intara y’Uburengerazuba ndetse no mu turere twa Ruhango, Kamonyi, Muhanga na Nyamagabe two mu Ntara y’amajyepfo. Mu Ntara y’Iburasirazuba yo hakaba hateganyijwe imvura ihagije usibye mu karere ka Kirehe n’igice cy’amajyepfo y’uturere twa Ngoma na Bugesera duteganyijwemo imvura nke.”
Gahigi Aimable akomeza agira ati “Iyi mvura aho twayise nkeya ni uko ari ho iteganyagihe ry’aho Igihugu cyacu kiri ryerekana ko hazagwa imvura nke.”
Yakomeje asubiza abibaza ku bijyanye n’ibiza cyangwa imyuzure n’amapfa, ko imvura atari yo ishingirwaho kugira ngo bigaragare ko ahantu hazagerwa n’ibiza. Ndetse ko imvura ishobora kugwa ari nyinshi, ariko ingaruka z’ahantu zigatandukana bitewe n’imiterere yaho.
Ati “Ibi tubitangaza kugira ngo abaturiye aho hantu bajye bitegura imvura hakiri kare nk’uko amakuru tuyafatanya n’imiterere y’ahantu imvura izagwa, bityo ntabwo twahita dufata umwanzuro ko ahantu aha n’aha hitezwe ibiza. Ibi kandi bifasha abahinzi gutegura igihembwe cy’ihinga, ndetse no kwitegura ibihe by’imvura kuri buri wese ukenera amakuru agendanye n’ihindagurika ry’ikirere mu turere twose tugize u Rwanda.”
Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) kivuga ko n’ubwo bigaragara ko imvura y’itumba (Werurwe-Gicurasi 2019) izagwa ari nyinshi, itazarenga urugero rw’imvura isanzwe igwa mu Rwanda uko ibipimo bikoreshwa mu bumenyi bw’ikirere bibyerekana.
Umubyeyi Nadine Evelyne