Umukino Rayon Sports igomba kwakiramo mukeba wayo, APR FC, wigijwe inyuma ho iminota 30, ku mpamvu z’uko agace ka Tour du Rwanda ko ku wa Gatandatu kagomba kuzasorezwa I Nyamirambo.
Ni ku munsi wa 19 wa Primus National League, aho aya makipe akunzwe mu Rwanda, agomba azacakirana ku wa 26 Gashyantare 2022. Byari biteganyijwe ko uyu mukino ugomba kuzatangira i saa cyenda, kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.
Uyu mukino wegejweho inyuma ku masaha yari asanzwe ateganyijwe, wimuriwe kuzatangira ku isaha ya saa cyenda n’igice, kubera ko kuri uriya munsi ari bwo hazaba hasozwa irushanwa rya Tour du Rwanda 2022; kandi rikazasorezwa I Nyamirambo, bikaba bishoboka ko byahura bikaba byatuma kimwe muri ibi birori bitagenda neza.
Rayon Sports nk’ikipe izakira uyu mukino, yatangaje izi mpinduka nyuma y’inama yahuje impande zombi.
Impinduka ku masaha uyu mukino uzaberaho, zakozwe ku nyungu z’amakipe yombi, kugira ngo hatazagira ibangamirwa n’isiganwa ry’amagare rizasorezwa I Nyamirambo kuri uyu wa 6.
Uyu mukino niwo uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko ubu kwemererwa kuwureba bizasaba ibihumbi 20 frw, ku muntu ushaka kwicara mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi 10 mu mpande zayo ndetse na 5000 frw ahasigaye hose.
Aya makipe agiye guhura, APR iri ku mwanya wa mbere, irusha amanota 8 Rayon Sports FC iri ku mwanya wa 4. Mu mukino ubanza wabaye ku itariki 23 ugushyingo 2021, APR yatsinze Rayon Sport ibitego 2-1.
Nshungu Raoul
