Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umunaniro ukabije, ikibazo gikomeye mu kazi

Umunaniro ukabije mu kazi (Stress in working place) ni ikibazo gihangayikishije abakozi, ndetse uhitana abakozi benshi nyamara utari ku rutonde rw’indwara zihitana abakozi mu kazi.

Umunaniro mu kazi uzana ingaruka zikomeye cyane cyane iyo ibyo umukozi asabwa bitandukanye kure cyane n’ibyo agomba gutanga. Abakozi benshi batakaza ubuzima ariko ntibigaragazwa.

Abakozi benshi bahura n’umunaniro ukabije mu kazi, akenshi usanga bikomoka ku byo basabwa mu kazi, ibikoresho, aho bakorera, gukora akazi katabanogeye, guhindagura akazi, guhabwa inshingano zidasobanutse, kutazamurwa mu ntera, umushahara utajyanye n’akazi bakora, guhezwa kubera imiterere y’umuntu, guhora ku gitutu cy’ababayobora ndetse n’ibibazo mu buzima bwite bwa muntu no mu kazi.

Umunaniro mu kazi uzana ingaruka zikomeye mu bwonko no mu mitekerereze; umukozi ashobora kumugara; kurwara umutima; kugira ibibazo by’imitsi; hari abiheba, abashobora kwigunga cyangwa se kwiyahura.

“Hari abakozi benshi bapfa bazize umunaniro mu kazi ariko ntibigaragazwe, umuryango we ntihagire icyo umarirwa…” Biraboneye Africain, Umunyamabanga Mukuru wungirije, ufite mu nshingano ze ubuzim n’umutekano mu kazi.

Umunaniro mu kazi ushobora gutuma umukozi atwarwa no kunywa inzoga; kunywa itabi ryinshi; kuvangura ibiryo; kubura ibitotsi. Umunaniro ukabije ushobora gutera izindi ndwara nka Diyabete, umuvuduko w’amaraso, indwara y’umutima n’izindi.

Umunaniro mu kazi ntugira ingaruka ku mukozi wenyine cyangwa se umuryango we, ugira n’ingaruka ku musaruro n’ubukungu bw’ikigo. Umukozi wagize umunaniro mwinshi asiba akazi, kuba ari mu kazi ariko adahari, kubura ubushake bwo gukora akazi, kudatekereza kwinjira cyane mu kazi.

Ibyo byose kimwe n’ibindi bitarondowe bituma haba isimburanya ry’abakozi ridasobanutse, ndetse rimwe na rimwe hakaba abasezererwa mu kazi bitunguranye, bigera aho bishora ikigo mu manza.

Hari ibikwiye gukorwa

Hari byinshi bikwiye gukorwa hagamijwe kurwanya no gukumira umunaniro ukabije mu kazi. Ikigo gikwiye kugira abakozi bakora ibyo bagomba gukora, guha umwanya abakozi bagatanga ibitekerezo ku migendekere y’akazi; gukora isuzuma rihoraho hagashakwa n’icyakorwa mu gukemura ibibazo biboneka mu kazi; gushyiraho ibikorwa n’ingengabihe yabyo kandi yoroshye gushyira mu bikorwa; kugenera abakozi uburyo bwo kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi (Social Support); kugenera abakozi amasomo nyongerabumenyi; gukorera mu mucyo no kugira aho gukorera hatunganye.

“Ibibazo bigikomeye ku munaniro mu kazi ni uko iyi ndwara itagaragara ku rutonde rw’indwara zikomoka ku kazi bityo abakozi ihitanye imiryango yabo ntiyitabweho. Hakwiye gushyirwaho ingamba zo kuyikumira kandi na yo igashyirwa ku rutonde rw’indwara ziterwa n’umunaniro mu kazi.” Ibitangazwa na Biraboneye Africain.

Indi mbogamizi ni uko abakozi ndetse n’abakoresha batazi ko igihugu cyashyizeho amabwiriza ajyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi. Ibi bituma abantu baba bazi ibyabateza ibibazo ariko ntibahuze imbaraga mu kubirwanya. Kurwanya umuniro ukabije mu kazi bigombye guhera ku mukozi ku giti cye.

Indwara zikomoka ku kazi zihitana abakozi batari bake.

Mu Rwanda, mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo mu 2012, bagaragaza ko abakozi bagera kuri 263 bapfuye bazize indwara zo mu kazi, na ho abagera ku 138 bazize impanuka. Kuvuza abakozi bafashwe n’indwara zo mu kazi icyo gihe byatwaye Leta akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 1,400.

Umunsi mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano ku kazi watangiye kwizihizwa mu 1946 muri Canada. Ku wa 28 Mata 2003 nibwo watangiye kwizihizwa ku Isi yose, bisabwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo. Mu Rwanda, uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 2008, uyu munsi wabereye muri Hotel Novotel.

Magingo aya abakozi bo mu Rwanda bifatanya n’ahandi hose ku Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano ku kazi. Inzego nkuru z’igihugu zirimo Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, zashyize muri gahunda yazo tariki ya 1 Gicurasi buri mwaka, zagize uwo munsi uwazo.

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities