Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umunsi mukuru wa Noheli ntacyo wahungabanyije

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Theos Badege (Photo/Courtesy)

Ijoro rishyira Noheli n’umunsi mukuru wa Noheli umutekano muri rusange wari ntamakemwa. Ni iminsi yaranzwe n’urujya n’uruza mu gihugu hose, ikaba yararangiye neza haba mu miryango y’abaturage ndetse no mu mihanda itandukanye y’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, mu izina rya Polisi y’u Rwanda, yashimye imyitwarire n’imikoranire myiza abanyarwanda bagize mu ijoro rishyira Noheli ndetse no kuri Noheli, kuko nta mpanuka ikomeye cyangwa ikindi kintu cyahungabanyije umutekano w’abanyarwanda.

ACP Badege atangaza ko ibi byatewe n’uko abanyarwanda bahaye agaciro ubutumwa Polisi y’u Rwanda yakomeje kubagezaho, bubasaba kuzizihiza iminsi mikuru mu mutuzo n’umutekano, birinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano.

Kimwe no mu bindi bihugu byinshi byo ku Isi, ku itariki ya 25 Ukuboza buri mwaka, Abakirisitu bizihiza umunsi mukuru wa Noheli aho baba bibuka ivuka rya Yezu/Yesu Kirisitu. No mu Rwanda rero, kwizihiza uyu munsi mukuru mu by’ukuri byatangiye ku itariki ya 24 Ukuboza, aho wasangaga abantu benshi bahugiye mu kugura ibyo bazifashisha mu kwizihiza uwo munsi ndetse no kugura impano zo guha inshuti zabo.

Kubera ibyo byose rero, Polisi y’u Rwanda nayo yifashishije imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bwo kugeza ubutumwa ku banyarwanda, bubakangurira kuzizihiza iminsi mikuru mu mutuzo n’umutekano, birinda icyahungabanya umutekano, kandi bikaba ariko byagenze nta cyawuhungabanyije.

Ni muri urwo rwego, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yavuze ko kuri Noheri muri rusange mu gihugu hose nta cyahungabanyije umutekano.

Yavuze ati “Umutekano mu gihugu hose wari nta makemwa, ntacyawuhungabanyije. Ibi byose turabikesha imikoranire myiza isanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, kuko berekanye ikinyabupfura na Disipuline imaze kuba umuco mu banyarwanda kandi bakaba baranubahirije bakanashyira mu bikorwa ubutumwa twabagejejeho bwabasabaga kuzizihiza iminsi mikuru mu mutuzo n’umutekano.”

ACP Badege yaboneyeho umwanya wo kongera gusaba abaturage kuzakomeza gukorana neza n’inzego z’umutekano no kwitwara neza, iyi minsi mikuru isoza umwaka n’itangira umushya nayo ikazarangira mu mahoro.

Aha yavuze ati “Umutekano utangirira ku muntu ubwe. Turasaba abantu kwishimana n’inshuti zabo, ariko bakirinda kurenza urugero, aho usanga bamwe bashobora kuzanywa inzoga bagasinda kandi bazi ko bari butware ibinyabiziga. Ni byiza ko uzumva yasinze yazareka gutwara ikinyabiziga ahubwo agashaka undi utanyweye akamutwara aho kugirango ashyire ubuzima bwe mu kaga.”

Yagiriye inama abaturage cyane cyane abajya gusenga no mu yindi myidagaduro, kutazasiga inzu zabo zidakinze cyangwa bakazagira  undi bazisigaho wo kuzitaho,  kugirango hatazagira abagizi ba nabi barimo abajura bazabaca mu rihumye bakiba ibyabo.

Yavuze kandi ati “Aho abantu bazidagadurira hose bazirinde guteza urusaku rukabije kuko byaba ari uguhungabanya uburenganzira bwa bagenzi babo bazaba batagiye kwidagadura cyangwa bazaba bibereye mu bindi.”

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities