Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amateka

Umunya-Senegali Boubacar Boris Diop yamuritse igitabo kivuguruye yanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu yashimye uruhare rw’umwandisti Boubacar Boris Diop mu kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/RBA)

Igitabo “Murambi le livre des ossements” Umwanditsi Boubacar Boris Diop yanditse, gikubiyemo ubuhamya butandukanye bugaruka ku byabereye i Murambi mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igitabo cyanditswe mu mwaka wa 2000, uyu mwanditsi akaba yamuritse iki gitabo kivuguruye kirimo andi makuru ndetse by’umwihariko kikaba cyarashyizwe mu ndimi 17. Muri izo ndimi, 9 zivugwa ku mugabane wa Afurika. Anateganya gukomeza kugishyira no mu zindi ndimi harimo n’ikinyarwanda.

Uyu mwanditsi, Boubacar Boris Diop afite inzu y’ibitabo yise ‘’EJO’’ yifashishwa mu kwandika ibitabo no ku bihindura mu zindi ndimi. 

Avuga ko iki gitabo yandiste ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi, ari kimwe mu bitabo byamugoye kwandika bitewe n’ibikubiyemo ariko kandi ashimangira ko nyuma yo ku cyandika byahinduye ubuzima bwe.

Yagize ati “Buri mwanditsi mu bitabo byose yandika hari icyo bamumenyeraho cyane, ku giti cyanjye kimwe mu bitabo abantu bamenyeraho ni Murambi ‘Le livre des ossements’. Kuri njye nandika iki gitabo byanyigishije amateka ariko kandi ni na cyo gitabo cyashoboraga kutandikwa. Ni igitabo byari bigoye ko nakwandika bitewe n’ibikubiyemo ndetse n’ibyabaye bishamikiye ku byo nanditse, ariko ndifuza kuvuga ko nyuma yo kucyandika byahinduye ubuzima bwanjye. Ubu navuga ko hari ubuzima bwanjye mbere yo kuza mu Rwanda na nyuma yo kuza mu Rwanda.”

Umunya-Cameroon ariko uba muri Suwede, Flores Agnes Zoa, ni umwanditsi akaba n’umunyamategeko wafashije Boubacar Boris Diop mu gutunganya iki gitabo mu buryo buvuguruye. Avuga ko ari ingenzi kwandika iki gitabo mu ndimi nyinshi zishoboka kugira ngo isi yose imenye ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nk’uko tubikesha RBA, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, ashima uruhare rw’uyu mwanditsi mu kuvuga amateka nyakuri y’ibyabaye. Ashimangira ko ibitabo bivuga ku mateka ari ingenzi mu gukumira abapfobya n’abahakana jenoside.

Agira ati “Icyo iki gitabo kivuze, ni ibintu byinshi; icya mbere ni uko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi i Murambi ubu amenyekana hose. Ubu iki gitabo kimaze gushyirwa mu ndimi nyinshi, mwumvise ko muri uyu mugoroba cyasomwe mu ndimi zirindwi. Icyifuzo rero, ni ugukomeza kugihindura mu zindi ndimi; ariko icya kabiri ni no kwigisha abanyafurika, kuko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 hashize imyaka 28, ariko usanga ingengabitekerezo yayiteye, uburyo Jenoside yakozwe na n’ubu iyo ngengabitekerezo iragaragara mu bihugu bimwe bya Afurika ndetse no mu gihugu duturanye cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Mubona amashusho, amagambo ahamagarira kwica abantu babahora icyiciro barimo, ibyo rero ni Jenoside. Ni ngombwa ko amahanga, Afurika avana isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Igitabo nk’iki kigamije kwigisha no kumvisha.”

Umwe mu banditsi b’abanyarwanda bandika ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, Mukagasana Yolande avuga ko kwandika ku mateka bifasha mu kurinda ko yasibangana.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.