Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umunyafurika uturutse mu Bwongereza yahisemo koherezwa mu Rwanda

Umunyafurika uturutse mu Bwongereza yahisemo koherezwa mu Rwanda, nyuma y’uko ibyangombwa bimwemerera kuba muri icyo gihugu birangiye. 

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iki ari ikimenyetso kidashidikanywaho cy’umutekano uri mu gihugu, mu gihe kiteguye kwakira abimukira bazaturuka mu Bwongereza hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi.

Umuntu wa mbere utari ufite ibyangombwa byo gutura mu Bwongereza ari ku butaka bw’u Rwanda, uyu muntu utaratangarizwa umwirondoro ngo ni Umunyafrika utashatse gusubizwa mu gihugu cye.

Ni nyuma y’icyumweru kimwe Umwami w’Ubwongereza Charles wa Gatatu ashyize umukono ku itegeko ryo kohereza abimukira mu Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, aganira na RBA dukesha iyi nkuru, avuga ko kuza k’uriya munyafurika bitari mu murongo w’amasezerano ari hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Mu minsi ishize u Rwanda rwakiriye abanyeshuri b’Abanya-Sudani babonye uburyo bwo gukomereza amashuri yabo mu Rwanda. Ni nyuma y’uko intambara yayogoje ibintu mu gihugu cyabo.

Adam Bradford, Umwongereza wiyemeje kwimurira ibikorwa bye by’ubucuruzi mu Rwanda, agaragaza ko ishusho y’umutekano waho mu myaka ibiri ahamaze.

Yagize ati “Nafashe icyemezo cyo gutura hano mu myaka ibiri ishize, kandi muri icyo gihe cyose sinigeze ngira ubwoba, impungenge cyangwa ikibazo icyo aricyo cyose, kandi ibyo n’ibintu mfata nk’intambwe ntagereranywa.”

Alain Mukuralinda yemeza ko ibi ari no guhinyuza abakomeza gusakaza ibinyoma ku mutekano w’u Rwanda.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 130,000, kuva muri 2018, iki gihugu cyatanze umusanzu mu kwakira impunzi zituruka muri Libya aho ziteshwa agaciro zigerageza kujya ku mugabane w’u Burayi.

Kuri ubu abenshi muri bo babonye ibihugu by’amahanga bibakira kandi babijyamo mu buryo bubahesha agaciro.

Panorama

1 Comment

1 Comment

  1. musemakweri prosper

    May 2, 2024 at 08:11

    buriya ari kwiga ikinyarwanda azatwibwira

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.