Hari abajya bakurikirana imikino yo gukirana irimo abasore bafite amaboko n’ibituza bidasanzwe bakibaza ko ari amashusho y’amahimbano cyangwa ari abantu baremwe bidasanzwe. Siko biri ni ukuri rwose abo bantu barahari. Hari imyitozo ngororamubiri ituma imikaya (muscles) y’amaboko, igituza n’ibitugu bibyimba kandi bigakomera.
Umunyarwanda Hirana Clement w’imyaka 29, ubu ni inzobere mu gutanga imyitozo ntuburamikaya (muscles development) mu mujyi wa Rennes mu gihugu cy’u Bufaransa.
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama. Hirana yatubwiye ko yagiye mu Bufaransa mu 2009, afite ibiro 64 ubu akaba ageze ku 132. Iyi myitozo ntuburamikaya avuga ko yatangiye kuyikora mu 2011 ni ukuvuga ko ayimazemo imyaka irindwi gusa, ariko kuba yarabikoze nk’umwuga agatangira kuyitoza abandi, byahereye mu 2014. Ni umutoza ubimazemo imyaka ine.
Hirana avuga ko iyo myitozo ariyo yamuhisemo bitewe n’uburyo umubiri we wari uteye kandi ukayakira vuba, bityo impinduka zawo zahise zigaragaza, byatumye aba inzobere muri yo.
Agira ati «Iyi myitozo isaba kwitanga, kuyikorana umuhati, kudacika intege. Dufite gahunda yo gufasha abakeneye gukuza imikaya yabo, ariko by’akarusho icyankundishije iyi myitozo ni uko nshaka kuyimenyekanisha mu gihugu cyanjye no mu karere kacu.»
Hirana asaba abanyarwanda babishaka gutangira kwitegura kuko bizatuma u Rwanda rufata intera ishimishije mu mikino njyarugamba kandi bakagaragaza icyakorwa kugira ngo iyo myitozo irusheho kubanogera.
Mu byo umuntu ukora imyitozo ntuburamikaya agomba kwirinda harimo inzoga n’itabi kuko binaniza umubiri cyane. Na ho ku bijyanye n’imirire, ukora iyi myitozo bimusaba kurya ibiribwa byiganjemo poroteyine nyinshi, akarya indyo isanzwe nibura rimwe mu cyumweru.
Panorama

Clement Hirana mbere y’uko atangira gukora imyitozo ntuburamikaya.

Clement Hirana akigera mu Bufaransa ataratangira gukora imyitozo ntuburamikaya

Clement Hirana nyuma yo gukora imyitozo ntuburamikaya
