Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umunyarwandakazi arembeye muri Kenya

Tuyishime Felicité arembeye iwe arasaba ko abonye ubufasha yataha mu Rwanda. (Photo/Courtesy)

Panorama

Tuyishime Felicité w’imyaka 30, afite uburwayi avuga ko amaze igihe yivuza, akaba yarazengurutse amavuriro atandukanye ariko bakamubwira ko nta ndwara babona afite.

Mu kiganiro Tuyishime yagiranye n’Ikinyamakuru Panorama yatubwiye ko amaze amezi 11 yaratangiye kubyimba inda. Yagize ati: “Mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize maze gupfusha umwana wanjye w’ubuheta ni bwo nanjye natangiye gufatwa n’uburwayi. Ntangira kumva umubiri wose undya, njya kwa muganga bamfata ibizamini byose babura indwara iyo ariyo. Bansuzumye umutima, impyiko, igifu, umwijima na Kanseri babura indwara.”

Tuyishime akomeza avuga ko hashize iminsi atangira kumva ibintu bimurya mu nda, none ubu inda ye ingana n’iy’umubyeyi ukuriwe, akaba atabasha kugira aho ajya kubera imbaraga nke.

Avuga ko umugabo w’umunyakenya bashakanye bafitanye umwana umwe kuko undi yitabye Imana.

Agira ati: “Mfite ubwoba ko ngiye gupfira muri Kenya nta wanjye uhari. Umugabo wanjye yamfashije kwivuza ariko na we ubushobozi bwarashize. Nashatse no kujya kuri Ambasade yacu muri Kenya ariko imbaraga zaranze.”

Tuyishime Felicité avuka mu ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, Umudugudu wa Gitarama. Yatubwiye ko ari mwene Katabogama Tharcisse (utakiriho) na Mukasine Mariana.

Tuyishime yashakaniye n’umugabo w’umunyakenya mu Rwanda, nyuma bajya gutura iwabo muri Kenya ku wa 26 Kanama 2014 nibwo bagezeyo, bivuze ko uyu ari umwaka wa kane ari muri Kenya. Yatubwiye ko batuye i Mombasa, agace ka Kisauni, ahitwa Towa Tugawe.

Mukeshimana Hyacinthe ni mukuru wa Tuyishime Felicité aba mu rugo iwabo hamwe n’umubyeyi ubabyara. Mu kiganiro yagiranye kuri Telefoni n’umunyamakuru wa Panorama, yamutangarije ko bamenye ko Tuyishime amerewe nabi ariko ntacyo babikoraho kuko nta n’ubushobozi bwo kujya kumureba. Agira ati” Tuyishime agenda twari tubizi kuko yabanje kuba i Nyamirambo n’umugabo we, nyuma baza kujya muri Kenya. Yaje kutubwira ko yarwaye kandi arembye, ariko nta bushobozi dufite bwo kujya kumusura cyangwa ngo tumuzane mu Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities