Jermaine Lammar Cole uzwi nka J. Cole yageze i Kigali kuri iki Cyumweru.
Amashusho magufi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu muraperi yiyambura umupira wanditseho ‘Visit Rwanda’ ari kumwe n’ikipe ya Patriot.

Biravugwa ko J. Cole ari ku rutonde rw’abakinnyi bazakinira ikipe ya Patriot mu mikino ya Basketball Africa League izatangira tariki 16 Gicurasi 2021.
J.Cole ni umuraperi mwiza akaba n’umuhanga mu mukino wa Basketball. Mu mwaka ushize yari yatumiwe gukora igeragezwa mu ikipe ya Detroit Pistons ikina muri NBA.
Tariki 14 Gicurasi 2021 azashyira hanze alubumu ye yise Off Season ishingiye ku mukino wa Basketball ndetse itegerejwe na benshi bihebeye uyu mukino.
NKUBIRI ROBERT
