Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umurava Fan Club ya APR FC basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Muyumbu banaremera uwacitse ku icumu

Ku cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023, Abakunzi ba APR FC n’Abafana babarizwa muri Umurava Fan Club, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, banaremera  n’umwe mu bacitse ku icumu utuye mu murenge wa murenge wa Nzige, muri ako karere.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa APR FC, ni igikorwa cyitabiriwe na Hanyurwimfura Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige, Bony Bahati Umunyamabanga Nshingwabikorwa w;Umurenge wa Muyumbu, akaba anashinzwe Amazone mu Ntara y’Iburasirazuba, n’abandi baturutse mu zindi Fan Clubs za APR FC baje kubashyigikira.

Bakiriwe na Mugemana Geofrey, Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Muyumbu, aho yatangiye abaganiriza amateka yaranze iki gice cyane cyane mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 na mbere yayo. Anavuga ko kubasura ari ukububaka.

Agira ati “Twebwe n’abandi twese twarokotse, ni byiza kubona abantu bangana gutya baza gusura Urwibutso, kuko bitugaragariza ko abantu bacu bashyinguye muri uru rwibutso bahawe agaciro. Muba mwadutekereje, natwe rero biratwubaka kuko amateka yacu tuba tubonye abo tuyaganiriza, tukanayabasangiza.”

Yavuze uburyo muri icyo gice jenoside yakozwe mu buryo bwa Paysanat bwazanywe n’abashakaga guhekura igihugu.

Ati “muri uyu murenge na ho jenoside yarateguwe. Hadutse ikitwa ‘paysanat’ uhita ubona ko byari byarateguwe hano kuko abari bahatuye bagiye bimurwa hagati y’ingo z’abavandimwe, ugasanga bashyizemo abandi bantu baturutse hirya no hino, kandi abo bantu bakaba bari baratojwe kwica abari batuye hano bari boroye; ariko byaje guhinduka inka bazimurira mu Mutara hasigara ari aho guhinga.

Abantu bari baturanye barabatandukanije bikarangira usanze ntaho wakwihisha. Nkanjye kugira ngo ngere kwa mukuru wanjye nagombaga kurenga ingo ebyiri kandi zirimo abantu bateguwe gukora jenoside.”

Yakomeje agaragaza ko mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside na bo batasigaye inyuma. Ati “Mu rugendo rwo kwiyubaka ku barokotse rero kimwe n’ahandi hose ubumwe n’ubwiyunge natwe bwatugezeho kuko nk’ubu nta ngengabitekerezo ya Jenoside irangwa mu murenge wacu, kuko leta yacu yadutoje kubabarira. Inkiko Gacaca zaraje turababarira ariko ibyo byose ni ukubera ubuyobozi bwiza. Dufite urugendo rwo kwiyubaka rurakomje dufatanije n’inzego za leta.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige, Hanyurwimfura Egide,
yavuze ko igikorwa nk’iki cyo gusura urwibutso no kuremera uwarokotse jenoside agishimira Fan Club Umurava, aboneraho kwibutsa ko nyuma ya siporo  baba bagomba gusubiza amaso inyuma bakareba aho bavuye kuko ari amateka yaranze igihugu cyacu.

Agira ati: “Ndashimira cyane iyi Fan Club ku gikorwa cyiza bakoze cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside ku Muyumbu ndetse no kuremera uwarokotse. Ni ikintu cy’ingenzi gifasha guhindura ubuzima bw’umuturage ndetse bugahindura n’imibereho ye.

Ubusanzwe mu murongo mwiza w’igihugu urubyiruko rwacu ruba ruri imbere mu bikorwa bitandukanye byinshi, aho rero hategurwa ibikorwa byo kuganiriza urwo rubyiruko rukaganirizwa ku mateka y’igihugu cyacu no kubaganiriza ku kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside bagakomeza gushyira mu bikorwa gahunda nziza igihugu kibakeneyeho nk’urubyiruko kuko ni bo igihugu gitezeho amaboko.”

Umuyobozi wa Umurava Fan Club, Ntawigira François ‘Gaga’ yavuze ko nka fan club batekereje bagasanga nyuma y’umupira hari ibindi bikorwa byubaka igihugu bakora, nko gusura urwibutso ndetse no kuremera uwarokotse jenoside kuko ari amateka abanyarwanda basangiye, ari muri urwo rwego basuye Urwubitso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Muyumbu, bakanatanga inka kuri uwo muvandimwe wayirokotse.

Ati “Icyo dufasha urubyiruko rwaba urubarizwa mu Umurava ndetse n’ahandi, ni ukuruganiriza ku mateka y’ibyabaye mu 1994, ko habaye amarorerwa biturutse ku buyobozi bubi bwariho muri icyo gihe, ariko ingabo za FPR Inkotanyi zitakunze ko ubwo bugome n’ayo mabi adakomeza kuba barebera, bagafata iya mbere. Ibyo rero turabibaganiriza kuko ni amateka yacu.”

Urwibutso rwa Muyumbu rwasuwe na Umurava Fan Club rushyinguwemo imibiri y’abagera ku bihumbi cumi na bine magatanu na mirongo irindwi (14,570) biciwe mu bice bitandukanye nka Muyumbu, Nzige, Karenge, Masaka, Rusororo n’abaturutse mu Murenge wa Gahengeri na Rubona.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities