Rukundo Eroge
Umuryango FPR Inkotanyi n’Amashyaka umunani bafatanyije bahize abo baribahatanye mu matora y’abadepite bazjya mu nteko ishinga amategeko muri manda igiye gutangira.
Ibi byamenyekanye mu majwi yagateganyo y’ibyavuye mu matora yabaye ku wa 15 Nyakanga 2024 yatangajwe ku wa 18 Nyakanga 2024 na Komisiyo y’Igigugu y’Amatora nyuma yaho hatangajwe ibyo ibanze byavuye mu matora.
Aya majwi agaragaza ko Umuryango FPR Inktanyi n’Amashyaka bafatanyije ufite amajwi 68.83%, PL 8.66%, PSD 8.62, PDI 4.61%, Democratic Green Party of Rwanda 4.56%, PS Imberakuri 4.51%, umukandida wigenga Nsengiyumva Janvier 0.21%.
Ibyiciro byihariye
Abagore
Mu mujyi wa Kigali mu majwi y’agateganyo hatowe Kanyange Phoebe na Gihana Donatha.
Mu ntara y’Amajyepfo hatsinze Tumushime Francine, Umubyeyi Marie Claire, Uwababyeyi Jeannette, Kayitesi Sarah, Mukabarisa Germaine na Tumukunde Gasatura Hope.
Mu ntara y’Amajyaruguru hatowe Uwamurera Olive, Mukarusagara Eliane, Ndangiza Madina na Izere Ingrid Marie Parfaite.
Mu ntara y’Iburasirazuba hatsinze Kazarwa Gertrude, Mushimiyimana Lydie, Kanyandekwe Christine, Mukamana Alphonsine, Uwingabiye Solange na Mukarugwiza Judith.
Mu ntara y’Iburengerazuba hatowe Ingabire Aline, Mukandekezi Francoise, Nyirabazayire Angelique, Muzana Alice, Sibobugingo Gloriose na Uwamurera Salama.
Abahagarariye urubyiruko
By’agateganyo hatsinze Umuhoza Gashumba Vanessa na Icyitegetse Venuste.
Uhagarariye abantu bafite ubumuga
By’agateganyo hatsinze Mbabazi Oliva.
Amajwi y’aburundu azajya hanze mu mpera za nyakanga, abadepite bazatorwa bazayobora imyaka itanu.
