Ku wa 16/04/2024 binyuze mu mushinga BAHO NEZA ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri mu mashuri makuru na kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), hakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe muri tumwe mu muturere twa Bugesera na Gasabo.
Ubu bukangurambaga buri mu nsanganyamatsiko igira iti “Ubuzima bwo mu mutwe ni uburenganzira bwa buri wese”.
Mu karere ka ka Bugesera ibikorwa by’ubukangurambaga byakorewe muri tumwe mu tugari tw’imirenge ya Musenyi na Rweru; na ho mu karere ka Gasabo bikorerwa tumwe mu tugari tw’imirenge ya Nduba na Jari.
Binyuze mu matsinda y’imbuga za Baho Neza, abazigannye bashima uburyo zabafashije cyane, bakabasha kuva mu bibazo by’ihungabana bari bafite n’ibindi bishingiye ku makimbirane mu miryango.
Nyirarugendo Emeritha wo mu murenge wa Nduba, Akagari ka Shango wahawe serivise ku buzima bwo mu mutwe binyuze mu mushinga Baho Neza, avuga ko ubu ameze neza kuko yagiraga ibibazo by’ihungabana bigatuma yigunga.
Agira ati “aho umushinga Baho Neza uziye biciye mu bukangurambaga nagiye mu rubuga baramfasha, ubu meze neza. Ndashimira GAERG n’abafatanyabikorwa mutuba hafi ubuzima bwo mu mutwe bwacu bukabungwabungwa n’abafite ikibazo mukabafasha.”
Umutoni Belyse, Umukorerabushake wa GAERG akaba ari umuhanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, yatanze ikiganiro kijyanye no kubungabunga ubuzima bwo mutwe, abitabiriye basobanurirwa umuzima bwo mu mutwe, igishobora gutuma butamera neza, ibitera ibibazo by’umuzima bwo mu mutwe, uko byakwirindwa n’uko wafasha uwagize ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe n’aho wabonera serivise z’ubuzima bwo mu mutwe. Yanabahaye umurongo wa GAERG 1024 uhamagarwaho utishyurwa kubakeneye serivise z’ubuzima bwo mu mutwe.
Ubu bukangurambaga burimo gukorwa na GAERG muri utwo turere Bugesera na Gasabo, buri mu rwego rw’umushinga wa “Baho Neza twite ku buzima bwo mu mutwe” ushyirwa mu bikorwa n’ikigo cya GAERG cya AHEZA Healing and Career Center giherereye mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Ntarama; gisanzwe gikora ibijyanye n’isanamitima n’ubudaheranwa.
Ibiganiro bitangwa biciye mu matsinda ya “Baho Neza” bikorwa mu byumweru 15, itsinda rikaba rigizwe n’abantu bari hagati ya 20-25. Abagize itsinda bahurira hamwe umunsi umwe mu cyumweru bakaganira ku bibazo bitandukanye bafashijwe n’abakorerabushake ba GAERG bahuguwe ku buzima bwo mu mutwe bitwa “Abahumurizamutima”.
Muri ayo matsinda ya ‘Baho neza’ yose ashyirwaho ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’abaturage, harebwa abafite ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane yo mu miryango, abakobwa babyariye iwabo, urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahurira hamwe bakaganira, bagasohora ibibazo bafite kuko haba hari ababateze amatwi kandi babihugukiwe bakagirwa inama, bagahumurizwa, bakaruhuka mu mitima ndetse ubuzima bwo mu mutwe bukongera kugenda neza kuko baba bari mucyanya cyiza kibafasha gusangizanya ibibazo no kubisohikamo, bibafasha kwinjira mu rwego rw’ubudaheranwa.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Shango, mu murenge wa Nduba, Ndemezo Narcisse, yashimiye GAERG n’umufatanyabikorwa wayo Imbuto Foundation n’abandi bafatanyabikorwa muri uyu mushinga “Baho Neza” ku bikobwa byiza bakorera abaturage byo kwita no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe,
Agira ati “Ibyo mukora turabizi kandi nibyiza kuko bifasha abaturage kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, kandi nk’ubuyobozi turahari tuzajya dufatanya kugira ngo ibikorwa mukora bigere ku muturage”.
Panorama