Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umusanzu w’ingabo z’u Rwanda muri Santarafurika ushimwa na bose

Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru -RBA cyasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Repubulika ya Santarafurika mu rwego rw’amasezerano ibihugu byombi byagiranye.

Ahitwa Bimbo mu nkengero z’Umurwa Mukuru wa Santarafurika ni ho hari Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri iki Gihugu biturutse ku masezerano ibihugu byombi byagiranye.

Na morale nyinshi cyane izi ngabo zishimira akazi zikora n’umusaruro umaze kuvamo urimo kwimakaza ituze n’umutekano mu Murwa mukuru w’iki gihugu Bangui.

Mu mihanda ya Bangui usanga abantu ari urujya n’uruza amasaha yose y’umunsi nta cyo bikanga kuberako bizeye umutekano wabo. Ikindi gitera Ingabo z’u Rwanda akanyamuza ni ukubona zigira uruhare mu kwigisha iza Santarafurika muri gahunda ndende iki gihugu gifite yo kubaka igisirikare kitajegajega.

Umusanzu w’ingabo z’u Rwanda muri Santarafurika unishimirwa n’ubuyobozi bukuru bw’iki gihugu nk’uko byagarutsweho n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zacyo General Zephirin Mamadou mu butumwa yageneye Ingabo z’u Rwanda ubwo yabasuraga kuri uyu wa Kabiri.

Ingabo z’u Rwanda ziba mu gace ka Bimbo zivuga ko kwitabwaho ku buryo bwose n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cy’u Rwanda ari intwaro ikomeye yo kurangiza neza inshingano zifite nk’uko Sergent Nzabanita Jean Claude yabivuze mu izina rya bagenzi be.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Santarafurika biturutse ku masezerano ibihugu byombi byagiranye, zahageze ubwo iki gihugu cyari cyugarijwe n’intambara mu mwaka wa 2020, zikaba zaraje zihasanga izindi ngabo zo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye zo zihari kuva muri 2014.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities