Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibitekerezo

Umusaza GASIRABO mu nyurabwenge yo Gushima Imana muri Nzeri

Umusaza Gasirabo muzi kera cyane nkiri umwana ndetse ni n’ubwo muheruka, aho yari atuye i Remera.

Aho nkuriye yatangiye kunsura, agahengera nashyizwe iswa, akambaza ibipfa n’ibikira, kandi ubwo ndi mu rinini; akantongera bigashyira cyera, akavuga iby’ejo n’ibya none, bimwe nkabyumva najya kumurogoya akancyaha; ubundi ngahwekera bugacya mbyitiranya. Gasirabo aza nta kuvunyisha, n’irengero rye rigasa iry’abagesera…!

Ubu rero Gasirabo yongeye kunsura, nk’uko sanzwe aza yanzika, arasa ku ntego nta kuzuyaza…

“Ngaho baduka naje sha, nkubwire akanyamuneza wumve neza, maze utumize abandi mwitegure, ejo mujye gucyeza u Rwanda rweze! Ndabona rweze kandi neza…. Yoooooo! Komeza useke Gasani k’u Rwanda…! Mbega ngo arazinduka Musinga wazize rutuku…! Mbega ngo ndagenda kare Gasirabo ntabonye gushima…! Ni inkuru nziza yashimishije abakurambere bose aho bari banyuzwe…

Ngo mugiye GUSHIMA IMANA Y’I RWANDA MURI NZERI mukagarura gushima kw’inkomoko, ari wo mubano w’inkomoko, hagati y’Abanywarwanda ndetse na RUREMA.

Murakagira Imana muzuye Musinga, ubu aho ari aramwenyura! Na we nk’abamubanjirije yakuze ASHIMA IMANA Y’I RWANDA MURI NZERI. Impamvu yabyo ikaba iyi ngiyi ko Nzeri ari ukwezi kwa mbere mu mwaka wa Kinyarwanda. Ubwo babaga batangiye umwaka rero, Abakurambere barateranaga u Rwanda rwose, bakaganura bakizihirwa bagashima Imana ko bejeje imyaka, igihugu kigatoha inka zigakamirwa abacyo, bagashima Imana umwaka utashye, bakayitura n’uwo batangiye, ngo bakomeze batunge batunganirwe, bahorane amahoro n’amahore. Gasani k’i Rwanda akabatsindira icyago n’icyagane, akabarinda umwanzi wo mu kirambi n’umurozi uvuka ishyanga…!

Ubyumve neza ntibyitwaga gusenga, kuko gusenga ni ugusabiriza na ko ni ugusega, wasabiriza Imana ukaba uyigondoza, ntugire aho utanira n’umwe uyambariza ku ishyiga ikamusiga ivu…! Abanyarwanda bavugaga ko NTACYO UMUNTU AKWIYE GUSABA IMANA KUKO NTACYO ITAMUHAYE.

Uwo munsi wo mu kwezi kwa Nzeri wabaga ari uwo gushima IMANA Y’I RWANDA, bakundaga cyane bakayiha amazina menshi, yose kandi y’icyubahiro, akabamo IYAMBERE n’IYAKARE, RUGIRA na RUREMA, akabamo NYAMURUNGA, NYAGASANI na RUGABO.

Kandi byavuzwe cyera ngo ‘ibijya gushya birashyuha…!’ Hadutse ‘Rutuku’ dushima IMANA, uwo rutuku aradutwama, atubuza gushima ngo nidusenge, atubuza IMANA ngo tuvuge MUNGU, tumira bunguri turamanjirirwa…

Rutuku ntiyarekeye aho yarasizoye, abuza abanyarwanda guterekera, ngo abo bazimu banyu ni abapagani, ngo bareke Muzima bavuge Yozefu, kuko we ari umutagatifu…! Murora bamusimbuze Manweli, Rugigana bamusimbuze Galikani, Nzabandora ngo aba Azariyasi, Aloyizi agerekwa kuri Ruzibiza, ngo ntibambaze Ayirwanda biragize Yohani, baduca ku bakurambere bacu Babita abazimu, bazana ab’iwabo ngo abatagatifu, bashyiraho urutonde baduhitiramo ngo izina ryiza rijyanye na MUNGU, ngo n’atatu cyangwa atanu ntacyo atwaye…ngaho Yohani Mariya Viyane, ngayo Karoli Lewo Petero, birakomeza kuri Zakariya, haza Silasi na Ladisilasi, ba Geregori na Yuvenali, Balitazari na Batisita, Kilizositomu na Kilozologe…! Amazina barayazana nk’abahuruye, yaba ay’ibiti n’amabuye by’iwabo, inzuzi n’imigezi sinakubwira, barayarondora n’ubu aracyaza…!

Reka mbihere ruhande nkubwire uko uwo ‘Rutuku’ yaje kwaduka mu Rwanda. Habanje umukoloni ngo atwerekere ko ibyo dutegeka ntabyo tuzi, ntibyatinze haza mubyara we ngo atwereke ibya roho uko bigenda…

Umutware w’umuryango witwa uw’Abamisiyoneri, Karidinali Lavijeri, amaze kwandikira abamutwara ko byihutirwa gukirisituza abantu bo muri Afurika y’abirabura, yahise atangira no kubohereza mu mpande zitandukanye z’uyu mugabane. Ni uko itsinda rimwe, mu mwaka wa 1888, ryageze ahitwa Kamoga (muri Buganda) riyobowe na Padiri Yohani Yozefu Hiriti ahashinga ishuri ryo kuyoboka Mungu.

Ntibyatinze uwo Hiriti agirwa igihinza mu mpeta z’iwabo yitwa Musenyeri, mu mwaka wa 1890 bamushinga igihugu kibumbye ibindi, cyitwa Vikariya ya Nyanza-Vigitoriya. Iyo (uko hitwa ubu) yafataga igice kinini cya Tanzaniya, u Buganda, u Burundi n’u Rwanda ndetse ukongeraho intara Kivu yose ya Congo. Aho hose hose Hiriti yarahashinzwe, akahagendana n’abamisiyoneri, aho bimukundiye akahashinga Misiyoni, ngo ubutumwa bwa Mungu burangururwe, abahasanzwe bahindurwe bose bahinduke abantu ba Kirisitu.

Nguko uko ba misiyoneri ba Lavijeri, bazanwe na Musenyeri Hiriti mu Rwanda, aherekejwe na ba Padiri Burari, Anselime na Balutolomayo, banyuze i Shangi bavunyishirizwa n’umudage, bahagera ku wa kabiri Gashyantare 1900, maze ku wa munani w’uko kwezi bashinga Misiyoni ya mbere mu Rwanda, ku musozi wa Save ya Bwanamukari – ubu hitwa mu karere ka Gisagara.

Umwami YUHI V Musinga na Musenyeri Yohani Yozefu HIRTH

Bashima indaro barigisha, yaba uwo bashuka cyangwa ushonje, ubuhendabana bakabajugunyira, burimo amasimbi atagira uko asa, ndetse n’amasaro ateye amatsiko, bashira amanga bashishikaye. Mu myaka itarenze icumi, Misiyoni zari zikwiye ibice byose by’igihugu, ari zo Zaza na Nyundo, Rwaza na Mibirizi, Kabgayi na Rulindo, utaretse Murunda, na Kansi.

Nyuma y’imyaka itatu gusa, hari ku wa 22 Mata 1903, abo bapadiri bahagaze kuri misiyoni yabo ya mbere y’i Save, bafata urubyiruko rw’abasore n’inkumi 26, babasenderezaho amazi yitwa kubatizwa bati ‘ngaba Abanyarwanda ba mbere babaye aba kirisitu’. MUNGU aba asimbuye IMANA, Kiliziya ikura KIRAZIRA, u Rwanda ruhinduka urundi.

Ntibarekeye aho gushomba, bogoza igihugu hirya no hino, biyegereza ababyiruka bagana i Zaza bajya n’i Rwaza, barigisha kandi bahozaho, maze barabatiza umusubirizo. Bafatamo bamwe ngo bajye kwiga, babatwara iyo mu mahanga, by’umwihariko Tanzaniya, bahamara igihe bakagaruka insigane, buri wese uko anyurwa n’icyuhagiro, bakamumurika mu mwaka we, akaba padiri ku karubanda.

Mu mwaka wa 1917 bamurika Donati Reberaho na Balitazari Gafuku, mu 1919 Jozefu Bugondo, mu 1920 Isidori Semigabo na Yovita Matabaro, mu 1924 Galikani Bushishi, mu 1925 Aluberi Ndagijimana, mu 1927 Calisiti Barorubwenge na Fideli Ngamije, mu 1929 Aloyizi Bigirumwami na Ananiya Kanyamugenge, mu wa 1931 bwo bazaniye bane ingunga, aribo Tomasi Bazarusanga, Filipo Ntabwoba, Eluwa Minyago na Kalaveri Munyandekwe.

Babagize icumi risaga, bemeza ko bagwije amaboko, ariyo batware b’ingabo, batangira gucura imigambi ko Yuhi bamubatiza ku bwiza na bubi, ndetse n’abatware be bose, kugira ngo babaruhure, rubanda yose ibakurikire, bigarurire igihugu nta nkomyi.

Ubwo kandi n’ubundi, Umwami w’u Rwanda YUHI wa gatanu Musinga – abifashijwemo n’abajyanama – yari yarabatsembeye bacyaduka, ati ‘Mbahaye Save mwangare iyo, uruhanga rw’umwami ntawe uruhangara ngo arabatiza!’ Bafashe inzira, ariko bagenda baritsira, biyemeje kwisuganya ngo nakomeza kubananira bazamuce inyuma.

Hagati aho muri Mata 1922, u Rwanda rwari rumaze kuba ubukombe muri Kiliziya Gatolika y’Abaromani, ni ko gushyirirwaho Vikariya yihariye, iragizwa intarumikwa Lewo Paul Classe na we wari ugizwe umusenyeri (akaba ari we uzarundura Musinga); na ho nyirabayazana Hiriti yari amaze kunanirwa, yigira i Kabgayi mu kiruhuko. Classe na we azagera igihe yakirwe na Deprimoz uganisha ingoma mu marembera, maze ahereze Perraudin ayirundure burundu (iyi ariko ni inkuru ukwayo, ikindi gihe).

Ubwo rero muri uwo mwaka wa 1931, Abamisiyoneri bari bamaze kwegeranya ayo maboko y’abanyarwanda, ukongeraho umubano w’Abakoloni b’Ababiligi na bo bari bamaze imyaka 15 bafatanyije kuyogoza akarere k’ibiyaga bigari, kwa gushira amanga kwabyaye gushira isoni, bafata Umwami w’igihugu YUHI wa Gatanu MUSINGA, bamukura ku ngoma ku manywa y’ihangu…u Rwanda rwerekeza mu icuraburindi ubwo.

Umukoloni afatana urunana na Padiri, uyu na we akivira kuri misiyoni yari itarahinduka paruwasi ku ipikipiki, agapepera imisozi ari na ko abatiza, akarambagira igihugu nta gihunga akabwira bose ibya MUNGU.

Ba banyeshuri bo kuri misiyoni, baje kuzavamo ibyigomeke, barahura amadini yo ku isi yose, baraza bayapakurura mu Rwanda, ntabarika ni magana ibyatsi. Uretse abo ba Kirisitu babanje, bagira udutsiko tutagira ingano, haje kwiyongeraho andi madini, arimo Abayuda ngo bo kwa Moyize, hakabaho n’abayisilamu bo ngo bakaba abo kwa Muhamadi. Abamamaza abo bagabo uko ari batatu, bose bemeza ko Imana ari imwe, bakayivuga mu buryo bunyuranye, bakayogeza bitandukanye, no mu migirire bakabusanya, maze kumva ibyabo bikaruhanya, nta n’impamvu yo guhanyanyaza. Iyo Mana si iy’i Rwanda mba ndoga Musinga!

Ab’Imana barumiwe, abakuru bahinduka ibishushungwe n’ababakomokaho bimera bityo. IDINI ryaje risimbura UKWEMERA, Umunyarwanda aba abuze GAKONDO, hakurikiraho na we KWIBURA. Impamvu yabyo si iyindi, ni uko ukwemera kugirana isano-muzi n’INKOMOKO, iyo si iyindi ni UMUCO. Uko ni ukuri kudasubirwaho, kandi kugaragara ku isi yose. Na ho amadini yo ni amahimbano, inkomoko yayo ikaba ubusambo, ndetse n’ubutegetsi n’ubwibone, bigapfundikirwa no kwigarurira abandi bikajyana no kwagura ubukoonde.  

Nyamara n’ubusanzwe, ukwemera si igicuruzwa cyangwa igikoresho, ngo gitumizwe cyangwa cyoherezwa mu mahanga, kandi aho u Rwanda rugirira umwihariko ni uko kuva rwabaho rwahoranye Imana imwe, igahora yitwa Imana y’i Rwanda, Rurema abantu n’ibintu…Abandi ku isi bahoranye nyinshi, kandi n’ubu umenya bakizigira, abaje hano na bo n’uko, n’amazina bazita ntabarika, ariko uwabanje ni Rutuku uwo atubuza IMANA ngo twakire MUNGU. 

Ariko Nyiramacumu yarababwiye, ko ku isi yose aho iva ikagera, isano y’inyabutatu y’abantu, ishingiye ku bintu bitatu, ari byo IMIYOBORERE, IMYEMERERE N’UMUCO bihora bijyana ubuzira insigane, kugira ngo abantu bahorane uburame.

Ntimukure mu ruge, ntimususumire, ubwo mwaje kwiyambura ibya Mungu, mukaba mwaragaruye IMANA y’i Rwanda, none mukaba munayishima muri NZERI, tuzakomeza kunezerwa dutegereze u Rwanda rweze.  

Nimushishikare rwose mushime Imana, muyishimire uru Rwanda yatugabiye, muyishimire inka n’abana, muyishimire guhinga no kweza muyishimire amahoro azira amahano, byose kandi mwaharaniye, n’ubu kandi mugiharanira.

Nimuve mu manjwe n’ubwajaba, muremye u Rwanda uru ruzira umuze, murubyarire murere mu rukundo, mukuze ubumwe mu bantu b’Imana y’i Rwanda, mwirinde ikibi, mukore icyiza”.

Ubwo nabadukanye ibakwe ngo mbaze Gasirabo, musiganuze ibyo ntumva neza, dore ko ururimi numvaga rwabaye urw’i Mahanga…ariko ubwo nari nkirorana iroro nkabakaba simamwumva, maze nkanura amaso sinamubona, umutimanama uti ‘uranjwa mu biki, uko usanzwe umuzi neza, ubu yarenze cyera cyane’.

Muhozi wa Binama

Umuturage w’i Gasabo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Amakuru

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko babangamirwa no kuba badahabwa umwanya uhagije mu gutegura ibibakorerwa, bakifuza ko aribo bakwiye guhabwa umwanya ufatika mu biganiro bigena...

Amakuru

Mu nama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa barimo ibigo bya Leta n’iby’abikorera, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) yagaragaje ko imishinga migari ikenera amashanyarazi yaba iy’igihugu ndetse...

Ibitekerezo

Umusaza Gasirabo muzi cyera cyane nkiri umwana ndetse ni n’ubwo muheruka, aho yari atuye i Remera. Aho nkuriye yatangiye kunsura, agahengera nashyizwe iswa, akambaza...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities