Umushinga“Hinga Weze”, uterwa inkunga n’umuryango w’Abanyamerika USAID ukomeje kwagura ibikorwa byo gufasha abahinzi, cyane cyane abakiri bato, kwiteza imbere no kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu guhugura abacuruzi b’inyongeramusaruro. Mu myaka itanu guhera mu 2017, barateganya kuba mu Rwanda hari abahinzi b’umwuga bakiri bato basaga ibihumbi 520.
Uyu mushinga urimo gukorera mu Rwanda, kuri ubu urafasha abahinzi hirya no hino mu gihugu uburyo bwo kwiteza imbere binyuze mu buhinzi bugezweho, aho baguhura abacuruzi b’inyongeramusaruro abahinzi bakoresha kugira ngo babashe kugira umusaruro ushimishije.
Umushinga Hinga Weze ufite ikerekezo k’imyaka itanu (5), ufite intego z’uko kuva mu mwaka wa 2017 kugera 2022, Abahinzi b’umwuga bato bagera ku bihumbi 520 ariko biteganyijwe ko hari abandi bazigira kuri abo bagera ku bihumbi 200 bo mu turere 10 bazaba barateye imbere mu buhinzi bwabo. Mu myaka ibiri umushinga umaze kugera kuri 40 ku ijana by’intego wihaye.
Hinga Weze na yo yitabiriye imurikabikorwa rya 14 ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ryatangijwe ku wa gatatu tariki ya 19 Kamena 2019.
Nyaruyonga Jeanne d’Arc ni umukozi wa Hinga Weze; avuga ko ibikorwa byo kwigisha abahinzi gukoresha inyongeramusaruro, nka kimwe mu byo bakora ari gahunda izabafasha kugira umusaruro ushimishije.
Yagize ati “Hano twaje kwerekana ibikorwa tugezeho, turigukorana n’Abafatanyabikorwa bakora ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abacuruza inyongeramusaruro. Duhugura abacuruzi b’inyonyeramusaruro kugira ngo na bo bajye basobanurira abahinzi babashe gukora ibyo basobanukiwe. Dufasha kandi abahinzi kubona ibyo bakwifashisha byose bahinga bakabibona hamwe kandi bitabagoye.”
Akomeza avuga ko kandi uyu mushinga uzazamura abahinzi b’umwuga bakiri bato, kuko umusaruro ukomoka ku buhinzi ukenerwa na buri wese mu buzima bwa buri munsi.
Anavuga ko kandi babinyujije muri gahunda yiswe Farm Service Center (FSC), hashyizweho ahantu hazwi hazorohera abahinzi kubona ibikoresho bazajya bifashisha, aho byatangiriye mu turere tugera ku 10.
Rwizamanzi Protais umucuruzi w’inyongeramusaruro ukorana na Hinga Weze, avuga ko byamufashije gukorana n’uyu mushinga kuko yahawe ubumenyi bwo gusobanurira abahinzi uko bakoresha inyongeramusaruro agurisha.
Yagize ati “Gukorana na Hinga weze byaramfashije kuko mbere sinarinsobanukiwe uko ifumbire nshuruza ikoreshwa, kuko nanjye nayikoreshaga ariko ntabumenyi buhagije mbifiteho. Ubu mbasha gusobanurira abahinzi uko bakoresha inyongeramusaruro baguze, na bo bakeza kandi bakiteza imbere.”
Uyu mushinga ukorera mu turere dutandukanye tw’u Rwanda aho bafasha abaturage binyuze mu kubahugura no kubegereza ibikoresho byishafishwa mu buhinzi n’Ubworozi.
Tumwe mu turere batangiye gukoreramo FSC harimo Bugesera, Karongi, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Nyamagabe, Ngoma n’utundi twiganjemo abakora ubuhinzi by’umwuga.
Munezero Jeanne d’Arc
