Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Umutoza wa Gormahia ntashimishijwe n’abakinnyi be ngo batsindwa ibitego biturutse k’ubwiyemezi

Umwongereza Dylan Kerr utoza ikipe ya Gormahia yo muri Kenya izahura n’ikipe ya Rayon Sports

Placide Safari

Umwongereza Dylan Kerr utoza ikipe ya Gormahia yo muri Kenya izahura n’ikipe ya Rayon Sports mu mukino wa mbere w’amatsida y’igikombe cy’Afurika, kuri iki cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018, ntiyishimiye imyitwarire y’abakinnyi be ngo kuko batsindwa ibitego by’amafuti aturuka ku bwiyemezi .

Ubwo Gormahia yakinaga n’ikipe ya Mathare United bakanganya ibitego bibiri kuri bibiri, umutoza Dylan Kerr yarakajwe n’imyitwarire y’abakinnyi be, bitewe n’imyitwarire yabo idahwitse ituma batsindwa ibitego bitari ngombwa

Dylan Kerr yaragize ati “Twatsinzwe igitego kubw’amakosa yacu. Twitwa ko turi abakinnnyi beza ariko ntitubasha kugumana umupira. Imyitozo mbakoresha, tukareba ndetse n’imikinire yandi makipe bisa nkaho mba mbwira urukuta rw’amatafari.”

Aya magambo uyu mutoza yatangarije urubuga rwa internet rw’ikipe Gormahia nyuma y’umukino iyi kipe yahuyemo na Mathare United. Uyu mutoza akaba yatangaje ko yiteguye gukora impinduka mu kwezi kwa gatandatu aho isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba rifunguye.

“Nkeneye cyane gushaka abandi bakinnyi mu gihe cy’igura n’igurisha ryo mu kwezi kwa gatandatu kuko narabibonye, sinshaka ko ubwiyemezi bukomeza muri iyi ikipe. Dufite impano ariko ntabwo zibyazwa umusaruro.”

Ni ubwo ibitangazamakuru byo muri Kenya inkuru zabyo usanga byizeye ko ikipe yabo  izatsinda Rayon sport ku buryo bworoshye, umutoza w’iyi kipe siko we abibona kuko afitiye ubwoba ubusatirizi bwa Rayon sport. Aganira na Capital FM radiyo yo muri Kenya yavuze ko ubwugarizi bwa Rayon sports budakomeye cyane ahubwo ko ubusatirizi bwayo aribwo afitiye ubwoba

“Narebye umukino wa Rayon Sports na Mamelodi Sundowns, bafite ubusatirizi bukaze ariko ubwugarizi bwabo buraciriritse, ni na cyo tuzitaho cyane. Ni ukuri ubu icyo duhanzeho amaso n’umukino wo ku cyumweru.”

Rayon sport izakina na Gormahia na yo ku wa kabiri w’iki cyumweru yakinnye n’ikipe ya Kirehe FC maze izi kipe zinganya igitego kimwe kuri kimwe, umukino Mukunzi Yannick umukinnyi wayo wo hagati yagiriyemo imvune, ariko Rwatubyaye Abdoul wari umaze umwaka afite imvune we yagarutse mu kibuga.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities