Connect with us

Hi, what are you looking for?

Andi makuru

“Umutsindo wa Putin uzaba imbarutso yo Kwibohora kwa Afurika” Rutangarwamaboko

Umupfumu, umushakashatsi, umuganga n’umuyobozi w’Ikigo cy’Ubuzima bushingiye ku Muco, Nzayisenga Modetse uzwi nka ‘Rutangarwamaboko’ asanga ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine bishobora kuzafasha, mu kwibohora kw’ibihugu bya Afurika.

Uyu muganga yifashishije ifoto ya Perezida Putin, yavuze ko n’ubwo benshi kuri ubu bari gufata Vladmir Putin nk’uwazengereje Isi, we ahamya ko bizatinda bakabona ko byari bikwiye, cyane kubigize ba mpatsibihugu.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Rutangarwamaboko yagize ati “Benshi ubu barareba ibyo Uburusiya buriho bukora muri Ukraine, ntibabyumve bagafata Putin nk’ubujije Isi amahoro, ariko abashakashatsi n’Abanyamateka n’Abanyapolitiki nyabo bazi neza kandi bazahamya ko icyo Putin ariho akora, cyari ngombwa kuri Mpatsibihugu ya Amerika/NATO.”

Asa nk’ugaragaza ko Putin ntacyo yakangishwa, kuko ngo azi kandi afite uburyo bwose mu kurwanira ubusugire bw’Igihugu cye.

Rutangarwamaboko uhamya ko ari umupfumu wabirazwe na Sekuru, akanahamya ko ari Imandwa nkuru y’u Rwanda, ni umuganga ubugira 3, kuko yabyize muri Kaminuza, mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, akaba umuganga nk’umupfumu ndetse akanaba we nk’umunyempano wabirazwe.

Uyu mugabo akunda gukora imihango itandukanye, itagikorwa cyane mu Rwanda rw’ubu, irimo

kubandwa, guterekera n’indi yakorwaga mu gihe cyo hambere.

Muganga Rutangarwamaboko atangaza ko impamvu abantu benshi batakiyikora, ari uko ngo bafite ukutamenya kuko ari wo muco w’Abanyarwanda, kandi bikaba byakabaye akarango kuri buri wese ukomoka mu Rwanda.

Nshungu Raoul

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.