Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2019, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, arikumwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda bakiriye amakipe yari yaserukiye u Rwanda mu marushwanwa mu gihugu cya Kenya.
Mu mpera z’ukwezi gushize tariki ya 31 Kanama 2019, muri Kenya hasojwe amarushanwa ahuza ibihugu byibumbiye mu muryango w’akarere k’Iburasirazuba (EAPCCO Games 2019). Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’amakipe 6 yose akaba yaritwaye neza kuko yegukanye imidari 46 n’ibikombe bitanu (5).
Aya marushwanwa yari afite Insanganyamatsiko igira iti “Siporo mu gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”
IGP Dan Munyuza yashimiye abakinnyi uko bitwaye bagahesha ishema igihugu kuko bashoboye kwegukana imidari myinshi n’ibikombe, u Rwanda rukaza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange n’ubwo rwari rwaserukiwe n’amakipe make.
Yagize ati “Turabashimira uko mwitwaye, mwitwaye neza n’ubwo mwari bakeya, amakipe atandatu gusa ugereranyije n’abo mwari muhanganye bari bafite amakipe menshi mu mikino itandukanye. Mu bihugu birindwi byari hariya, kuba mwarashoboye kuba aba kabiri, ni ikintu cyo kubashimira mwarakoze.”
IGP Munyuza yakomeje avuga ko n’ubwo bashimirwa kuba barabaye aba kabiri asanga bakomeje umuhate n’ishyaka bafite byanze bikunze mu marushanwa azakurikiraho bazaba aba mbere.
U Rwanda kuba ari rwo ruzakira imikino ya EAPCCO Games2020, IGP Dan Munyuza yavuze ko amakipe ya Polisi y’u Rwanda agomba gutangira kwitegura ndetse bagatangira gukosora amakosa yagiye agaragara mu marushanwa yatambutse.
Yagize ati “Umwaka utaha nitwe tuzakira ariya marushanwa, nk’igihugu kizayakira rero tugomba gutangira kwitegura neza haba ku bakinnyi ndetse n’indi myiteguro muri rusange kugira ngo irushanwa rizabe nta makemwa.”
Abatoza b’amakipe ya Polisi y’u Rwanda na bo bahawe umwanya bagaragaza uko amarushanwa yagenze, bashimira Polisi y’u Rwanda ko mbere y’uko amarushwanwa atangira yari yateguye amakipe yose ndetse ibaha n’ibizabafasha mu marushanwa.
Bose icyo bahurijeho, bavuze ko amarushanwa y’umwaka utaha bazitwara neza bakazabasha kuyegukana.
Amakipe y’u Rwanda uko yitabiriye irushanwa ari atandatu (6) yazanye ibikombe bitanu (5), bine (4) byahawe amakipe aho ikipe ya Handaball yahawe igikombe, abakinnyi ba karate bahawe ibikombe bitatu (3) mu bahungu n’abakobwa, Taekwondo nayo ihabwa igikombe. Habonetse kandi imidari 46 yahawe abakinnyi ku giti cyabo. U Rwanda nk’igihugu cyabaye icya kabiri mu irushanwa ryose rwahawe igikombe.
Ubwanditsi
