Amakuru agera ku kinyamakuru Panorama ni uko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, kuri aya manywa yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu.
Aya makuru yemezwa n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, mu butumwa bugufi agira ati “Nibyo, afunzwe by’agateganyo, ubu turi mu iperereza ry’ibanze…”
Uyu muyobozi w’akarere, amaze igihe kiteranze umwaka n’igice ayobora aka karere, ariko kandi uwo yasimbuye na we yanyuze imbere y’inzego z’ubutabera.
Si Umuyobozi w’Akarere wenyine uri mu maboko ya Polisi, kuko n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru, bakurikiranyweho kubangamira uburenganzira bw’abiyamamaza, nk’uko byagaragajwe kuri twitter ya Polisi y’igihugu.
Panorama