Umuhindo uravunyisha, abahinzi barikiriza barangamiye ikirere, bamaze kwitegura umwaka mushya w’ihinga. Iri ni itangira rigamije igaburo ryubaka umubiri, rikaba impurirane n’irigamije kugaburira ubwenge, cyane cyane mu Rwanda rw’ejo. Ndavuga itangira ry’umwaka mushya w’amashuri abanza n’ayisumbuye.
Reka turangamire iyo ngingo iheruka, mbabarire inkuru nsanze ku karubanda, baravuga amashuri kandi ari benshi, barashungera nk’aho ari zimwe batera imirwi, amahirwe ni uko ari kure y’abato.
Nasiganuje, ndasesengura, nsanga ikirimo cyavamo isomo, niko guhitamo kuyibasangiza, ngo mwumve ibyo byiciro n’ababirimo, icyasha gicibwe tujye mu mirimo, ya mvura itaza tukiri muri ayo.
Reka mpere ruhande mbereke interuro z’abavuga n’ibyiciro bazivugiramo:
ABASOBANYA
Aba babyinnye neza, bateguye cyane n’umuhate ugaragarira buri wese, kandi ushimwa…ababyeyi bavuza impundu, ziherekezwa n’amashyi y’urufaya. Bajya gusohoka ku rubyiniro barasobanya, inyana zita izazo. Batangiranye n’amashuri mu mwaka ushize nk’uko kalendari yawo iteye.
Igihugu bakizenguruka bagenzura amashuri ngo atere imbere. Buri gihembwe bagasuzuma imyigire y’abana ku rwego igihugu. Uko umwaka wicuma ni ko bagenda banoza ibizamini byitwa ibya Leta. Abana bahora babyiteguye bamwe bahinda umushyitsi, abandi bisekera.
Ababyeyi uko icya Leta cyegereza ni ko bakora ibishoboka ngo bongerere abana ubushobozi. Ba nyir’amashuri nabo bakongera intege mu myigishirize. Aba bose rero baba bahanze amaso izi ntore zibashinzwe,… none mu mpera z’iyi Kanama, zataziriwe ABASOBANYA.
Kugeza ku munsi wa nyuma wo gukora icya Leta bari bagishimwa rwose kandi amaso yatangiye kurangamira ku mwaka mushya w’amashuri ugomba gutangira muri uku kwezi kwa Nzeri.
Ibintu rero byahereye mu iterura aho bihandagazaga bakavuga umunsi abana bazagira ku ishuri mbere yo kuvuga iryo shuri ariyo. Abantu bati dore gusobanya, kandi ubwo urushinge rw’isaha rurazunguruka, ababyeyi batangiye kubunza imitima. Buracya, bigeze ku manywa, bati ngaya amanita n’amashuri mwari mutegereje.
ABATAKA
Ababyeyi b’abana basaga ibihumbi 346 ntibagohetse. Abo baziranenge – bari hagati y’imyaka 11-15 -benshi muri ni gutegereza amakuru bahawe n’ababyeyi. ABATAKA bose bahise babyiganira kuri interineti, begura computer na telephone -(ese harya abatagira ibyo byombi bo bigenda bite?)- maze inkomati itangira ubwo. Ku mariba yitwa serveurs amazi aba abaye macye kubera umubyigano, za kompanyi ziduha imirongo nazo zirebera hirya.
Abagezeyo mbere ndetse n’abandi b’ibigango, bazamukanye ibyabagenzaga, bakaza bamwenyura, abandi bamanjiriwe, telephone zitaruhuka, babwirana amakuru y’amanota. Ijoro ryatangiye kugwa hatangiye ibyo gutaka. Ishingiro rikaba ko umwana yoherejwe ahadakwiye cyangwa ahatanyuze.
Indi ngingo ikaba ko ibyo umwana yahitiwemo kwiga ntabyo ashoboye cyangwa ko binyuranye n’ibyo yifuzaga. Byagera ku mafaranga bagaca, bakabara ay’ishuri n’ay’urugendo, bashyiraho ay’ibikoresho, imibare igahinduka rwaserera. Bagataka kandi babaye rwose, bibaza cyane iby’aya mahurizo yo mu burezi bw’abana babo.
ABIKIRIZA
Aba batangiye kwiyegereza ABATAKA, bati rwose ibi bintu birimo akarengane ndetse birimo n’akavuyo. Nta bundi buryo byashoboka bigomba gusubirwamo. Hagati aho barihina kuri telephone bakabaza amakuru y’ishuri, iri umwana wabo yoherejweho, bakadukira ababishinzwe babavumira ku gahera, bakabita amazina aruta iy’ishoka, irisubirwamo kenshi rikaba ABASOBANYA.
Barabaza hirya no hino uwamenya iryo shuri, barakura umuhisi n’umugenzi, barabaza amacumbi bakajya ku mirire, bakabaza inyubako, bakabaza n’imihanda, bakabaza akarere ndetse n’umurenge…bati “ntabwo umwana wacu twamujyana kwiga mu birometero Magana Atanu – Km 500-, byaba ari nko kumujuganya.”
Bamaze no gusubika gahunda zose bari bafite muri iki cyumweru, ngo babanze babonere amashuri meza abana babo yaba ayigenga – kabone n’iyo basaba inguzanyo muri banki, cyangwa se aya Leta – bakoresheje ikimenyane, icyenewabo cyangwa ruswa.
ABACANYI
Mu kibatsi cy’itangazamakuru n’imbuga nkoranya-mbaga, ABACYE muri aba b’ABACANYI baramurikira igihugu ibikubiye muri izi ntugunda n’inkomoko yabyo, imvugo zabo zirajyana n’imibare n’ibindi bimenyetso bifatika.
Baratera icyumvirizo bagaha umwanya ABATAKA bakivugira agahinda kabo, bakanavugisha by’umwihariko abiswe ABASOBANYA ngo basobanure imvano bashake n’isango. Aba baremera amakosa batewe ‘system’, bakanavuga ko batangiye gushaka ibisubizo.
Ariko abenshi muri aba b’ABACANYI bo barahuriza ku gutera amabuye ABASOBANYA, bakabarega ibigaragara bakanabasigiriza. Baravuga cyane agahinda k’ABIKIRIZA dore ko abenshi ari bo babana cyangwa ari na bamwe muri bo. Harimo abatamba uko zivuze, basekera ku mutsi w’iryinyo, bo baramaze kwandikisha abana babo mu mashuri bihitiyemo kera. Harimo kandi n’abikundira byacitse gusa, basakabaka gusa batagira umwana cyangwa umwishywa, bakaba bikundira gusa guhindana n’ibiguruka.
ABUNZUBUMWE
Baje n’ubushongore n’ubukaka bareba igitsure ariko ubonamo urukundo. Baceceka akanya, haje ituze bafata ijambo…Bibutsa ko amashuri yatanzwe ari ay’abanyarwanda kandi ari mu Rwanda. Bashimye ko mu bivugwa n’ABATAKA, ABIKIRIZA n’ABACANYI, nta wuvuga ko hari umwana wabuze amanota ye cyangwa uwahawe atari yo…Bakurikizaho ibibazo by’umwihariko w’ABATAKA, basaba abakora mu nzego zibishinzwe kubishakira ibisubizo vuba na bwangu. Banasabye izindi nzego gutanga umusanzu ubangutse mu bufatanye bwo kurerera u Rwanda. Umwe muri bo ati “That’s true, it takes a whole village to raise a child“.
Hakurukiyeho gusa n’abashwishuriza ABIKIRIZA, bababwira ko ingorane zabo zumvikana ko ariko byibura bo bafite amahitamo. “None se ko ibyo mwinuba birenze kure iby’abandi, kandi amashuri tubyiganiramo twese ari aya Leta igomba kureba bose, nimwumve kp mutahabwa igisubizo cy’umwihariko. Mwebwe hari ibindi mubaza bitari urugendo, kuba kure cyangwa amafaranga y’ishuri n’ibikoresho.
Kubera ko abenshi amuri mwe ubu mwanamaze gushyira abana banyu mu mashuri yigenga, hakwiye gukurikiranwa niba nta n’izindi nyungu zififitse zibyihishe inyuma, hagati ya ba nyir’ayo mashuri n’abakozi ba Leta. Hakwiye kandi gushyirwaho politike yihariye, isobanutse kandi ijyanye n’igihe, yerekeye amashuri yose yigenga.
Iyo politike igasubanura byimbitse umurongo-nyobozi w’amashuri yigenga mu Rwanda, ibya Ontario bikaguma iyo, n’ibyo kudaharanira inyungu bigasubirwamo. Ahubwo reka tubonereho guhamagarira Leta n’ababishinzwe by’umwihariko, kuzamura byihutirwa ayo mashuri adashakwa na bamwe, kugira ngo azamurirwe ubushobozi mu mpande zose, ku buryo mu gihe cya vuba, amashuri yose ya Leta yazaba ari ku rwego rumwe kandi rushimishije, haba mu bushobozi bw’imyigishirize, imibereho n’ibikorwa-remezo”.
Aba bageze ku bivugwa n’ABACANYI, maze baraberurira. “ABACYE muri mwe ntitubatindaho, kuko barakora umurimo wabo neza, bakavugana n‘ababishinzwe aribo mwise ABASOBANYA ndetse n’ABATAKA mu nzira igana ku bisubizo by’ibibazo byagaragaye mu iyoherezwa ku ishuri ry’abana bajya mu mwaka wa mbere w’amashuri muru rusange, ariko n’abajya mu mwaka wa kane batibagiranye. Ariko abenshi muri mwe, ni abahisemo kwatsa umuriro, dore ko n’ubundi buri gihe ngo haba hahiye.
Muritwaza revolusiyo ya interineti no gusakara kw’imbuga nkoranyambaga, mugakoronga nta ngingo, n’izihari mukazivanga. Amashuri munenga ni aya Leta, ayo mudashaka akaba aya Leta, ayo mwifuza nayo ni uko, ni kuki muyatandukanya yose ari ayanyu? Mwitiza umurindi amakuru-mpuha, nta birometero Magana atanu biba mu Rwanda, n’uvuye i Kagitumba ajya kure cyane yaho ni i Rusizi, ntabwo yabigera no hafi.
Baravuga igi mukavuga iki, bagatangaza amatariki mukavuga ayanyu, icyo mugamije kitagaragara. Nimugabanye gushyoma rero, kandi mukureho kuyomba. Burya n’urarama ngo agabanye abana utwungucenge, ntabwo bataha banyuzwe bose.
Abo mwakomeje kwita ABASOBANYA ni uko babasha no guhamiriza no gukoma mu mashyi. Bivugwa neza n’abakura-mbere, ko udakosa ari udakora, nimureke kuvunda mubahe akanya, maze bakiranuke na ‘system’ iyo, bagire bwangu abana bige. Ariko iyo ‘system’ bayikwikire ikomere cyane, ubutaha izabe ari ntamakemwa.
Bajye bashyira kandi umuvugizi hafi -niba atabishoboye ahugurwe cyangwa ahimirwe-, asobanure inzira zikigendwa, arinde abatware kugashya mu muhengeri, ibi mwita crisis management. Reka dusoze dushimira ababishinzwe ko batazanye umugaga mu bigoye, ahubwo ko bavumbuye icyuho bakemera no kukiziba bidatinze.
ABATAKA bitabweho byihutirwa, ndetse ariko harebwe ko n’ABIKIRIZA nta barimo baharenganira, maze ituze rihore iwacu. Dushimiye by’umwihariko ubudasa bugenda bukura, ibitubangamiye ntitubibane ngo dushinyirize dushira, tukabivuga tweruye ariko kandi ari nta byacitse cyangwa byadogereye. Murakagira u Rwanda twifuza, twe ubwacu n’abadukomokaho, n’abazaza nyuma yaho”.
Ubwo maze kumva no no gutekereza ibyo byose, nti reka mbonereho nibwirire abatavuzwee aha…abo ni ba NYIRUBUNTU…izi ntugunda nizimara guhumba zo kajyana n’izuba ry’iyi mpeshyi,
Muhumeke mutuze umutima,
Murebe abantu mugire ubuntu,
Maze muhuze imitima n’ibiganza,
Ubuntu bwanyu buramire uriya mwana,
Uyu usizwe n’ishuri arireba,
Uyu rubanda ivuga ko yataye ishuri,
Ubundi bakamwita ‘drop out’ ngo ryaramunaniye,
Kandi uruhare rwe ari ntarwo,
Ubu akaba agoswe n’amaganya, aya adasobanura amagambo,
Nimufatirane umuhanda utaramuhamagara
Kuba abamuhana ni ugutanguranwa n’ibimushuka
Kugimbuka ni ikigero kibi murabizi babyeyi,
Ubwo BUNTU murakabuhorana, kandi ahubwo MURAKABURAGA.
Muhozi wa Binama
Umuturage w’i Gasabo