Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Umwanda wo mu bwiherero utunganyijwe neza ni ifumbire nziza ku bihingwa

Mu gihe ubutaka bugenda busaza umusaruro uva mu bihingwa ukagabanuka, abahinzi basabwa gutekereza ku buryo bwo gufumbira bakoresheje ifumbire ikomoka ku mwanda wo mu bwiherero, mu gihe yamaze gutunganywa ku buryo itakwangiza ibihingwa cyangwa ngo igire ingaruka ku buzima bw’ababirya.

Hirya no hino ku masoko hagaragara ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa biterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo izituruka ahanini ku bikorwa bya muntu nk’imihingire idatanga ikizere ku musaruro, ndetse n’izindi mpamvu umuntu atagiramo uruhare nk’imihindagurikire y’ikirere.

Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi_RAB, Dr Florence Uwamahoro, avuga ko gukoresha ifumbire ikomoka ku mwanda uva mu bwiherero, bisaba kuba yatunganyijwe bihagije kugira ngo hatabaho ikwirakwizwa ry’indwara.

Agira ati “Imyanda y’abantu ishobora kuvamo ifumbire nziza mu gihe yaba yakorewe ubushakashatsi, igatunganywa neza mu buryo bwujuje ubuziranenge.”

Yongeraho ko uyu mwanda uva mu musarane ushobora gutera ingaruka mbi ku bihingwa, igihe waba utatunganyijwemo ifumbire mu buryo bukwiye, bityo n’abantu babirya bakaba bashobora gukurizaho uburwayi.

Agira ati “Ziriya nkari ziba zirimo ‘nitrogen’ nyinshi ku buryo ishobora no gutwika ibihingwa, gusa ishobora guhindurwamo ubundi bwoko bw’ifumbire itabitwika, hari uburyo bazitegura zigatanga ifumbire ishobora gukoreshwa nk’ifumbire ya ‘urée’ kuko ziba zatanga imyunyungugu.”

Ahatunganyirizwa ifumbire ikomoka ku mwanda uva mu bwiherero (Photo: Internet)

Abahanga mu by’ubuhinzi bavuga ko ifumbire ikomoka ku mwanda uva mu bwiherero (imisarane) yabashije gutunganywa yafasha mu guha ubutaka intungabihingwa zikwiye, bikaba byafasha mu kubyongerera umusaruro.

Ifumbire idahenze

Havutse uruganda ruciriritse rutunganya iyi fumbire, rwubatswe mu Karere ka Rulindo mu mwaka wa 2022, rwifashisha imyanda yo mu bwiherero, hatunganywamo ifumbire nziza izafasha mu buhinzi; rukaba rwarashyizweho hagamijwe kubyaza umusaruro iyo myanda, hafumbirwa ubutaka.

Kalisa Fabien, umwe mu bakozi b’Ikigo AGRUNI Ltd gicunga uru ruganda ruciriritse, asobanura uko iyo myanda itunganywa kugeza ibyaye ifumbire yujuje ubuziranenge.

Agira ati “Dukoresha iminyorogoto yabugenewe, ikarya ibintu biri muri iyo myanda bitagomba kujya mu murima, ku buryo hasohoka ifumbire nziza idafite ikibazo na kimwe; gusa biracyadusaba ubushobozi buremereye ngo habashe kuboneka nyinshi.”

Uruganda ruciriritse, rukusanya imyanda yo mu bwiherero rukayibyazamo ifumbire nziza ku bihingwa (Photo: Internet)

Uruganda ruciriritse rutunganya ifumbire mu mwanda ukomoka mu bwiherero, rwashyizweho kandi hagamijwe gufasha abahinzi, begerezwa ifumbire izunganira iy’imborera bashobora kwitegurira ndetse n’izindi mvaruganda zitumizwa mu mahanga zikabageraho zihenze.

Mukansanga Claudine, ni umuhinzi w’ibigori mu gishanga cya Kibuza giherereye mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko mu buhinzi bwe akenera gufumbira inshuro irenze imwe, bikamusaba kuba afite ifumbire ihagije.

Agira ati “Ubusanzwe ifumbire iraduhenda, gusa numvise ko hariho uruganda ruzatunganya ifumbire mu mwanda w’imisarani, ariko sinkeka ko ari yo izahenduka nk’uko ari cyo nk’abahinzi twakwifuje. Nkanjye ibigori mpinga binsaba byibura gufumbira inshuro eshatu mu ihinga rimwe, ku buryo kubasha kubibonera ihagije bingora iyo umusaruro utabonetse neza.”

Ifumbire itunganywa mu mwanda uva mu bwiherero ni imwe mu zafasha abahinzi kuzamura umusaruro w’ibihingwa, mu buryo bwo gufumbira imirima yabo, bakabasha guhashya ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka buba bwaramaze gusaza, kugira ngo bubashe kweramo ibiribwa bihagije.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.