Umwarimu utarikingije inkingo za COVID-19, kugeza ku rushimangira, ashobora kutazemererwa gusubira mu kazi mu gihe amashuri azaba atangiye.
Ibi biribazwa nyuma y’aho Inama Nkuru y’Igihugu y’uburezi_HEC, yanditse ibaruwa isaba amashuri makuru na za Kaminuza zose, gutanga urutonde rw’abarimu n’abayobozi bafashe inkingo zombi za COVID-19 kongeraho n’urushimangira.
Ni ibaruwa yagiye ahagaragara kuri uyu wa 06 Mutarama 2022, aho HEC yamenyeshaga amashuri makuru na Kaminuza, ko agomba kuba yohereje intonde z’abarimu, abayobozi n’abakozi bikingije byuzuye; ndetse bagatanga n’urutonde rw’utarakoze kimwe muri ibi, bitarenze ku itariki ya 7 Mutarama 2022.
Iyi baruwa igira iti “Tugendeye ku matangazo yatambutse ku birebana n’ikingirwa, turasaba gutanga uko ikingirwa rihagaze hakubiyemo urutonde rw’abarimu ndetse n’abandi bayobozi bakingiwe n’abatarakingiwe byuzuye, harimo n’urukingo rushimangira ndetse n’impamvu; iyi raporo igomba kuba yoherejwe bitarenze ku wa 7 Mutarama 2022. Guverinoma y’u Rwanda isaba Abanyarwanda n’abanyamahanga, harimo n’abari mu burezi, abarimu ndetse n’abanyeshuri gushyira hamwe mu kurwanya icyorezo cya COVID-19, kandi inzira yo kubigeraho ni ukwikingiza byuzuye.”
Ubu busabe bwa HEC, buje mu gihe igihembwe cya 2 cy’umwaka w’amashuri 2021-2022 kizatangira kuri uyu wa 10 Mutarama 2022.
N’ubwo Inzego z’Ubuzima zitangaza ko kwikingiza ari ubushake bw’umuntu, uwakwemeza ko umurezi utarikingije ashobora kudasubira mu kazi ntiyaba agiye kure, dore ko ari ko bisabwa abantu bahurira ahantu ari benshi, nko mu modoka rusange, mu kabari n’ahandi…
Abakora mu nzego zose zaba iza Leta n’izigenga, basabwa kwikingiza inkingo zose, nkuko Leta y’u Rwanda ibisaba buri muturarwanda.
Nshungu Raoul