Gutumira u Rwanda mu iserukiramuco rya sinema zikinwe mu Gifaransa ni urugamba rukomeye kuko uru rurimi rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu ndimi mpuzamahanga zikoreshwa mu Rwanda, mu gihe icyongereza kiri ku mwanya wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Ni mu urwo rwego Dominique Besnehard inzobere mu gutoranya abakinnyi ba filime n’Umuyobozi wa filime, Marie-France Brière bashimye kubona filime 14 z’abanyarwanda zerekanywe muri Festival du Film Francophone d’Angoulême kugeza ku itariki ya 28 Kanama 2022.
Filime “Les Anonymes” ya Mutiganda wa Nkunda, ivuga uburyo umuntu ukennye (mwene ngofero) adashobora gushaka mu rugo rukize ariko akanabisanisha n’ubuzima bwe bwite ndetse n’urundi rubyiruko mu mujyi wa Kigali.

“Les Anonymes” ya Mutiganda yari yamuritswe muri Burkina-Fasso ku ya 22 Ukwakira 2021 icyo gihe yagiye ku mwanya wa 17 mu irushanywa ryiswe Etalon d’Or du Yennenga.
c, yemeza ko sinema nyarwanda ifite umwihariko kuko ikinywa n’ urubyiruko rutarenze imyaka 30 y’amavuko.
Agira ati “Ntabwo sinema mu Rwanda iri mu maboko y’abanyapolitike irigenga cyane kandi ivuga ku nsanganyamatsiko zose zishoboka harimo politike, imibereho y’abantu, uburezi, akarengane, imibereho y’ababana bahuje igitsina n’ ibindi nk’ ibyo”.

“Des Misericordes de la Jungle” ni filime ya Richard Karekezi na yo yerekanwe aho i Angouleme mu Bufaransa ariko yaherukaga no kwegukana igihembo muri Fespaco yabereye Ougadougoudou muri 2021.
Marie-Clementine Dusabijambo na we yakoze filime “Intersexuality” igaragaza ubuzima bw’ababana bahuje ibitsina mu gihe sosiyete nyarwanda itabemera muri rusange bitewe n’umuco wayo.

Kimwe na Eric Kabera, Léon Kalinda ni we wanditse filime documentaire yamamaye cyane yiswe “Mère couragée” yagaragazaga uburyo umugore yashegeshejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kugeza magingo aya, Eric Kabera ni we uvugwaho gushinga cyangwa gutangiza sinema nyarwanda mu 2001, ubwo yamurikaga filime ye “Hundred Days” yavugaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Gaston Rwaka
