Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubutabera

Urubanza rwa Bucyibaruta rutegerejweho ubutabera no komora ibikomere abarokokeye I Nyamagabe

Iburanishwa rya Bucyibaruta Laurent, wahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro, ryakiriwe neza n’abatari bacye mu baharokokeye. Urubanza rw’uyu mugabo ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rwatangiye ku wa 09 Gicurasi 2022, mu Rukiko rwa Rubanda (Cours d’Assises) I Paris mu Bufaransa.

Ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, aho bamwe mu barokotse Jenoside bavuga uburyo bategereje ubutabera muri uru rubanza rwa Bucyibaruta, wakoresheje ijambo yari afite nk’umutegetsi mu kwica Abatutsi bari bahatuye.

Bamwe mu baganiriye n’itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru ku butabera, bagaragaje uburyo bategereje ubutabera muri uru rubanza.

Umubyeyi umwe yagize ati “Sinari nzi ko uwo mugabo (Bucyibaruta) akibaho, ariko byibura birampumurije, nk’umupfakazi ntegereje ubutabera bw’abacu bishwe mu bihe yari ahagarikiye abatwicaga, ndetse buzadufasha komora bimwe mu bikomere by’umutima dukomeze ubuzima.”

Asaba ko Bucyibaruta yahanirwa ibyo yakoze, nk’uko Jenoside ari icyaha ndengakamere, n’abandi bakaboneraho urugero.

Umwe mu barinzi b’igihango mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko yakiriye neza ibyo kuburanisha uwari Perefe wabo, kuko yibuka uruhare rwe mu bwicanyi.

Ati “Kuburanishwa kwe mbyakiriye neza, Bucyibaruta wari Perefe n’ubwo atagaragaye ngo aze yice, ariko yicishije amagambo na politiki, yarabikoze ntabwo namubeshyera.”

Ubutabera buzakore akazi kabwo

Urubanza rwa Bucyibaruta rutegerejweho gutanga ubutabera bwuzuye ku Banyarwanda bahekuwe na Jenoside, nk’ikiba kigamijwe no mu zindi zarubanzirije I Paris.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kaduha, Mutagoma Bernard, avuga ko abarokokeye Jenoside I Nyamagabe bizeye ko ubutabera buzakora akazi kabwo.

Yagize ati “Twemera ko ubutabera bubaho, nkeka ko abacamanza bazakora ubutabera koko, kuko amakuru ya Bucyibaruta nta w’utayazi. Ntabwo ari hano muri Kaduha yagize uruhare mu kwica abantu gusa, ni mu cyari Gikongoro cyose icyo gihe; kuko yari umuntu uvuga rikijyana, twizeye ubutabera.”

Ibi byanagarutsweho na Alain Gauthier, Perezida wa CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda); avuga ko ari urubanza rutegerejweho ubutabera ku bakorewe ibyaha.

Alain Gauthier uri mu bakurikiranira hafi uru rubanza, yagize ati “Benshi ku ruhande rw’abarokotse, biteguye ko bagiye guhabwa ubutabera.”

Ishusho y’uburyo Perefe Bucyibaruta yatangaga amabwiriza yo kwegeranya Abatutsi ngo bicwe (Ifoto ya ‘Kiberinka.rw‘)

Urubanza rwa Bucyibaruta ruteganyijwe kumara hafi amezi 2, rubaye urwa kane, mu z’Abanyarwanda baburanishirijwe mu Rukiko rwa Rubanda (Cours d’Assises) I Paris mu Bufaransa, hagamijwe ubutabera ku barokotse Jenoside, no kudahishira abakekwaho kuyigiramo uruhare.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.