Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Urubyiruko ruhamya ko rumaze kugira ubumenyi bwo gufasha bagenzi babo bahura n’Ihungabana

Urubyiruko cyane cyane urw’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, bavuga ko bamaze kugira ubumenyi bwo kuba bamenya mugenzi wabo ufite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe butifashe neza bakaba bamufasha kwikura muri icyo kibazo.

Twabitangarijwe n’urubyiruko rwiga mu rwunge rw’amashuri rwa Shango ruherereye mu kagari ka Shango mu murenge wa Nduba, ruvuga ko nyuma y’ibiganiro byerekeye ubuzima bwo mu mutwe bahawe n’Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barangije Kaminuza n’amashuri makuru (GAERG).

Binyuze mu mushinga witwa “Baho neza twite ku buzima bwo mu mutwe”. Ubu bukangurambaga bwateguwe hagati yaa Imbuto Foundation, GAERG, RBC n’abandi bafanyabikorwa.

Ku wa 3 Gicurasi 2023, ubwo abanyeshuri ba GS Shango bamaraga kuganirizwa no kwigishwa ku buzima bwo mu mutwe batangarije PANORAMA ko bamaze gusobanukirwa ndetse ko kugeza ubu bafite ubushobozi bwo kugira icyo bafasha mugenzi wabo waba afite ibimenyetso by’umuntu ufite ubuzima bwo mu mutwe butameze neza.

Rwibutso Micheline wiga mu mwaka wa 2 wisumbuye agira ati “Mbere iyo numvaga ibigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe numvaga abantu badakora ibintu by’abantu bazima nko gutoragura amashashi no kwiruka mu muhanda n’ibindi ariko namaze gusobanukirwa ko ubuzima bwo mu mutwe ari ubushozbozi bwo guhangana n’ibikugoye ndetse ko nta kintu cyakugora mu gihe ufite ubuzima bwiza bwo mu mutwe.”

Mugenzi we witwa Nzabonitegeka Alexandre (uhagarariye abanyeshuri b’abahungu) agira ati “ubu nasobanukiwe n’ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’uburwayi bwo mu mutwe … none ho kuko batubwiye ibimenyetso by’umuntu ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ubu nshobora kubona nka mugenzi wange yigunze ababaye arira kandi nta mpamvu igaragara bigatuma menya ko ashobora kuba afite ikibazo bityo nkamwegera nkamuganiriza yabohoka akambwira ibibazo afite bityo nkabigeza ku ubuyobozi agafashwa.”

Mukandikubwayo Jeanne d’Arc ni Umuhumurizamutima akaba n’ukuriye urubuga “BAHO NEZA” muri iki kigo avuga ko bakunze guhura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku bana ndetse bagahura n’imbogamizi z’uko abahuguriwe kwita kuri aba bana ari bake.

Agira ati “Iyo tuganira n’abana tubabwira gutandukanya ubuzima bwo mu mutwe bwiza n’ubwarwaye, tukanababwira icyo bagomba gukora kugira ngo babungabunge ubwo buzima aricyo cyo kwita ku nshingano.”

Akomeza agira ati “Tubana n’abana baturuka mu miryango itandukanye kandi abanyarwanda bafite ibibazo byo mu mutwe kubera n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi ugasanga umwana atekereje ku muryango wenda ntawo afite cyangwa ubaye ho nabi kubera ibyo bikomere bikaba byamutera uburwayi bwo mu mutwe.”

Uyu mubyeyi avuga kuba mwarimu afite inshinga no nyinshi bishoboka ko hari gihe atabona umwanya uhagije wo kuganiriza umwana wahuye n’ihingababana no kuba abafite ubumenyi mu kuganiriza aba bana ari bake bikaba ari imbogamizi.

Mugwaneza Odree, Umuhuzabikorwa w’Umushinga BAHO NEZA, muri Gahunda y’Isanamitima n’Ubudaheranwa muri GAERG, atanga ihumure ku wakumva ko yabura umuhumurizamutima avuga ko usibye uri ku ishuri no mu ngo mu baturanyi hari ababihuguriwe bityo ntawagira ihungabana ngo abure uwamufasha.

BAHO NEZA ni gahunda yatangijwe na Imbuto Foundation hagamijwe kuganira ku buzia bwo mu mutwe mu baturanyi hakoreshejwe ibiganiro bivura, kuri ubu ikorera mu turere twa Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru, Musanze, Bugesera na Gasabo.

Ubushakashatsi  bugaragaza ko urubyiruko rungana na 10.2% ruri hagati y’imyaka 14 na 18 n’urungana na 17.2% ruri hagati y’imyaka 19 na 25 babana n’ibibazo byo mu mutwe.

Nshungu Raoul

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.