Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Urubyiruko ruhangayikishijwe n’udukingirizo rudashobora kwigondera

Bamwe mu batuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba n’abakorera mu isantere ya Batsinda, bavuga ko bahura n’ikibazo cy’uko iyo bakeneye udukingirizo tutari udutangirwa ubuntu kandi bakwizera kurushaho turenze ubushobozi bw’abo.

Ubwo Umuryango utari uwa Guverinoma wita ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage (CSDI: Community Socio-Economic Development Initiatives) ufatanyije na AHF wasozaga ubukangurambaga bwo ku rwanya SIDA, igikorwa cyakorewe mu murenge wa Nduba mu isantere ya Batsinda, urubyiruko rwavuze ko bagihura n’ikibazo cyo kubura udukingirio n’utubonetse tukaba duhenze.

Uyu waganiriye na PANORAMA, ubwo yari amaze guhabwa udukingiro tw’ubuntu ndetse no gupimwa virusi itera SIDA yagize ati “Udukingirizo tumaze iminsi twarahenze. Nka twe dukora akazi gaciriritse nta mafaranga tuba dufite, ugasanga agakingirizo karagura Magana atanu, igihumbi cyangwa se bitatu, kandi hari utwo bazana twa feki, ukambara kagahita gacika. Udukomeye turahenda, wakabura ugashaka uko wiyeranja ukamanukira aho.”

Uyu asoza agira inama abantu bagira ipfunwe ryo gukoresha agakingirizo ko bakwipimisha bakamenya uko bahagaze.

Mugenzi we Ndahimana Antoine na we yagize ati “nk’uko abashinzwe ubuzima babitubwira, iyo kwifata byanze ukoresha agakingirizo. Niyo mpamvu naje kudufata kuko ndi umuntu ejo nagakenera …. Maze iminsi numva ko twahenze ko kamwe kari hejuru ya Magana atanu kandi ni menshi muri iki gihe kandi mu gihe twaba tubuze byatera gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bigatera SIDA cyangwa no gutera inda zitateguwe.”

Akomeza agira ati “Turasaba Leta ko hari yahendura udukingirizo tukaboneka n’ariya ma Poste twabonaga akiyongera n’udafite ubushobozi bwo kukagura abashe kuba yakabona.”

Ushinzwe ubukangurambaga muri CSDI, Mulisa Sylvie, avuga kuri iki gikorwa bari bamazemo iminsi yavuze urubyiruko rwishimiye kwegerezwa izi servisi kandi ahumuriza uwaba afite impungenge ku dukingirizo yahawe.

Yagize ati “urubyiruko rwatugaragarije ko bishimiye iki gikorwa cyo kubaha udukingirizo ndetse no kubapima SIDA byagaragaye ko bari bakeneye ko izi servisi zibegerera… ndabizeza ko udukingirizo twabahaye ari tuzima nta kibazo bazahura nacyo mu kudukoresha.”

Kuva tariki ya 20 kugeza tariki 30 Mata 2023, CSDI yari mu gikorwa cyo gutanga udukingirizo no gupima virusi itera SIDA byose bigakorwa ku buntu. Ni igikorwa cyakorewe mu masantere ya Bweramvura na Nyacyonga ho mu murenge wa Jabana ndetse na Batsinda muri Nduba mu karere ka Gasabo, hakaba haratanzwe udukingirizo turenga ibihumbi 12.

Nshungu Raoul

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities