Rukundo Eroge
Urubyiruko rw’u Rwanda rusabwa gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ahantu ndangamurage hari mu gihugu, ruhereye ku kubanza gusobanukirwa amateka yaho, rukahabungabunga ruzi n’icyo hamaze n’impamvu ari ahantu ndangamurage.
Ibi byagarukwaho na Nturo Chaste, umukozi w’Inteko y’Umuco, ushinzwe kubungabunga ahantu ndangamateka, ubwo urubyiruko ku bufatanye n’Inteko y’Umuco rwasuraga ahantu ndangamurage mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ingoro ndangamurage ku Isi no kugira ngo rurusheho gusobanukirwa, rugire uruhare mu kuhabungabunga.
Nturo agira ati “Gusura ahantu ndangamurage ni ukwibutsa amateka habumbatiye no kugira ngo habungabungwe kurushaho no gusobanurira urubyiruko kugira ngo rwigire kuri ayo mateka. Urubyiruko kuri ubu turarushyira ku isonga nk’abantu bo kubumbatira amateka akazaba uruhererekane kuri bo nk’abazadusigariraho mu kuyasobanurira abandi no kubungabunga ubwo bukungu.”
Mpayimana Clement umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi gahunda, avuga ko kugera ahantu ndangamurage yajyaga yiga mu ishuri bimufashije kandi azakomeza gusobanurira abandi.
Agira ati “Bimfashije gusobanukirwa neza impamvu aha hantu ari ndangamurage, bitandukanye n’ibyo twajya twiga cyangwa twumva tutahazi. Bizamfasha mu kuhabungabunga no kubishishikariza abandi kuko nzaba mpasobanukiwe.”
Murekatete Marie Rose na we witabiriye iki gikorwa, avuga ko kugera ahantu ndangamurage bimuhinduriye imyumvire ikarushaho kuzamuka kandi no mu gihe azaba agiye kuhabwira umuntu, azavuga ibyo ahagazeho.
Agira ati “Nk’ubu hano mu Twicarabami twa Nyaruteja sinari mpazi, nahumvaga rimwe na rimwe na bwo si cyane. Nsobanukiwe impamvu ari ingirakamaro mu gihe nzaba ngiye gusobanurira umuntu akamaro ngo ahabungabunge kuba mpazi bizamfasha.”
Ahantu ndangamurage hasuwe kuri uyu munsi harimo ishayamba rya Arboretum rihererye mu karere ka Huye, Utwicarabami twa Nyaruteja mu karere ka Gisagaara, n’Ikibuye cya shari mu karere ka Nyaruguru.
Inteko y’umuco ifite inshingano zo gufasha no guhugura abantu ibyerekeye umuco nyarwanda, umurage, ururimi n’indangagaciro z’abanyarwanda.
Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, bukarushaho kuba inkingi y’ubukungu bw’igihugu haherewe ku kubungabunga ahantu ndangamurage n’ingoro zawo.
Kuri ubu mu Rwanda hari ingoro ndangamurage umunani ziherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho buri imwe ibumbatiye ibyo imurika ariko bitandukanye n’iby’indi harimo ibyo amateka y’u Rwanda, ay’ubukoroni, urugamba rwo guhagarika Jenoside n’ibindi.