Urubyiruko rushishikariza kugerageza amahirwe, rugasaba ko rwakwinjira mu marushanwa ya Africa Business Heroes kuko bizabafasha kugira byinshi bakemura mu buzima bwabo.
Ibi byatangarijwe mu nama y’iminsi ibiri yaberaga muri Kigali Convention Center ku wa kane tariki ya 23-24/11/2023, yahuje urubyiruko rwa Afurika. Iyi nama ikaba ishinzwe gutegura irushanwa ryitwa ‘Africa’s Business Heroes, ABH’, rifasha ba rwiyemezamirimo bato gukabya inzozi. Urubyiruko rushima ayo mahirwe rwahawe, bavuga ko ryabagejeje kuri byinshi.
ABH ni gahunda y’ubugiraneza yashyizweho n’Umuryango w’umuherwe w’Umushinwa (Jack Ma Foundation), na Alibaba Philanthropy byo mu Bushinwa, igamije gushakisha abafite impano ya ba rwiyemezamirimo no kwizihiza ibikorwa byabo ku mugabane wa Afurika; inagamije guteza imbere ubumenyi mu kwihangira imirimo.
Bamwe mu rubyiruko bashoboye kwitabira aya marushanwa, bemeza ko ari amahirwe baba babonye yo kumenya uburyo na bo bakwagura ibyo bakora ndetse bakabasha no gukora ubucuruzi bugakomera.
Murenzi Kirenga Arsene, avuga ko kuba yabashije kwitabira iyi nama ya ‘Africa’s Business Heroes’ bizamufasha kwagura Ikigo cye kijyanye n’ubukerarugendo n’imyidagaduro.
Agira ati “Naje kungukira ku bamubanjirije kugira ngo ndusheho kunoza ibyo nanjye nkora ndetse no guhura n’abantu basanzwe bakora ubucuruzi. Kuza mu nama nk’iyi bifasha kumenya aho wakura amahirwe yo gukora ubucuruzi. Ikindi ugenda wunguka byinshi kandi ukerekana ibyo ukora, ukaba wazamuara ibikorwa byawe.”
Uwarurema Esperance na we yishimira kuba yaritabiriye inama kuko bituma amenya amakuru ku buryo na we yabasha gukora umushinga ukemerwa.
Agira ati “Aya ni amahirwe umuntu aba abonye yo kumenyana n’abandi kandi basanzwe bakora ibyo wifuza na we gukora. Ubonana na benshi ukunguka ibitekerezo bishya, nkaba nakwihangira umushinga, nkagera ku rwego nk’uru rwo kujya mu marushanwa akomeye. Rero sinayatsinda ntarabanje kureba ibyo abandi bakora cyangwa ngo tubashe no kuganira na bo. Kugira ngo ugere kuri uru rwego bisaba abagutera imbaraga ndetse no kwigira ku bakubanjirije. Rero hano bose baba bahari, kwitabira bituma uhura na bo mukaganira.”
Christelle Kwizera ni rwiyemezamirimo washinze ikigo Access Water Rwanda, akaba ari na we wegukanye igihembo cya Alibaba binyuze mu mushinga Africa’s Business Heroes (ABH) mu 2019, ahembwa ibihumbi 100 by’amadolari (asaga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda).
Umushinga we wibanda ku gutunganya amazi y’isoko no kuyageza ku miryango ituye mu byaro, ukanafasha abaturage gufata amazi y’imvura. Umushinga we umaze gufasha abantu basaga ibihumbi 100 babasha kugerwaho n’amazi meza buri munsi.
Uyu avuga ko kuva yakwitabira Africa Business Heroes yagutse mu bitekerezo byatumye akabya inzozi.
Ati “Sinavuga ko nari mbyiteze ariko sinumvaga ko bitashoboka. Kuko iyo utangiye ubucuruzi uba uzi umugambi ufite kandi ko hagomba kuboneka abagufasha mu nzira. Ntabwo narinzi ko aba ba Africa Business Heroes bagomba kuboneka ariko narinzi ko nshobora guhura n’abamfasha.”
Agira inama urubyiruko rugitangira kwihangiro umurirmo. Ati “Bitegure ibibazo byinshi ariko bahangane na byo. Ugiyemo abizi ahangane na byo bizamwungukira.”
Ukuriye ubufatanye na gahunda ya Africa Business Heroes, Zahra Baitie-Boateng, avuga ko iyi gahunda ifasha urubyiruko kurushaho kubona uko rutangira kwihangira imirimo nk’imwe mu mbogamizi bakunze kugaragaza.
Agira ati: “Iyi gahunda ni ingenzi ku rubyiruko kuko irufasha kubona amafaranga (grant), atuma baba ba rwiyemezamirimo, kubona amahugurwa n’ubujyanama.”
Zahra Baitie-Boateng akomeza agira ati “Ndashishikariza urbyiruko kugerageza amahirwe, rugasaba ko rwakwinjira mu marushanwa kuko bizabafasha kugira byinshi bakemura mu buzima bwabo.”
Akomeza avuga ko mu myaka itanu Africa Business Heroes imaze itangiye yagiye ifungurira imiryango ba rwiyemezamirimo bato kandi hari byinshi byagezweho.
Agira ati “Twageze kuri byinshi. Dufite ba rwiyemezamirimo bagera kuri 50 bavuye mu bihugu 52, hamaze gutangwa arenga miliyoni zirenga 150 z’amadolari, kandi hanahanzwe imirimo myinshi igera 123000 mu buryo butandukanye. Mu mirimo yahanzwe, 42% ni ay’abagore. Dufite intumbero yo gutuma ba rwiyemezamirimo barushaho kwigira.”
Munezero Jeanne d’Arc