Connect with us

Hi, what are you looking for?

Kwibuka

Urubyiruko rushishikarizwa kwitabira gahunda zo kwibuka ngo barusheho gusobanukirwa amateka

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Ngoma bashishikariza bagenzi babo kwitabira ibiganiro, na gahunda zose ziteganyijwe mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo basobanukirwe byimbitse aho Igihugu cyavuye n’amateka cyanyuzemo. Ibi bizabafasha mu gufata umwanzuro w’aho bagomba kwerekeza, nk’u Rwanda rw’ejo.

Ibi, urubyiruko rw’I Huye rwabitangaje nyuma yo gukurikirana ibiganiro, byatanzwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gutangiza icyumweru cy’Icyunamo, ahazirikanwaga insanganyamatsiko igira iti “Kwibuka, twahize kuba umwe.”

Hategekimana Theodole, wari witabiriye ibi biganiro yavuze ko yungukiyemo byinshi, bikamufasha kurushaho gusobanukirwa ukuri, azakomeza no gusangiza abandi.

Yagize ati “Bagenzi banjye nabagira inama yo kwitabira ibiganiro, kugira ngo turusheho gusobanukirwa ibizadushoboza gufata umwanzuro uboneye, bitewe n’ibindi bivugwa ku mateka yacu ndetse tukazabona n’icyo dusangiza abazadukomokaho, k’ukuri nyako kw’ibyabaye mu Gihugu cyacu.”

Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ingabire Jeannette, yavuze ko kwitabira ibiganiro bitangwa mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, byamufashije gukomera, asaba na bagenzi be kujya babyitabira.

Ati “Jenoside yabaye mfite imyaka 2, nyuma yayo nagorwaga no kwakira ibyabaye ariko ibiganiro nagiye nitabira no kuba muri AERG byaramfashije mbasha kwiyakira, nkomeza ubuzima. Urubyiruko bagenzi banjye nabasaba kwitabira ibiganiro, ndetse n’ibindi bikorwa byateguwe muri iki gihe twibukamo abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo tuzabone amasomo nyakuri tuzaha abazadukomokaho ndetse n’imbaraga zo kuba umwe.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, we yavuze ko kuri ubu abaharokokeye Jenoside bari kwiyubaka, n’ubwo biba bitoroshye kubera ingaruka nyinshi yabasigiye.

Abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, bashyize indabo ku Rwibutso rwa Ngoma rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi biciwe mu Karere ka Huye

Sebutege Ange, umuyobozi w’Akarere ka Huye, ashishikariza abaturage bose kuzitabira ibiganiro na gahunda zose ziteganyijwe, muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agira ati “Turashishikariza ababyeyi n’urubyiruko kuzitabira ibiganiro byose byateguwe, tuzirikana ko n’ubwo abenshi mu rubyiruko aya mateka aruruta, ariko abanganaga na bo ari bo bafashe iya mbere mu kubohora Igihugu. Ubu twabonye urubyiruko rufata iya mbere mu kuremera abarokotse Jenoside no gutunganya Inzibitso, mbere y’uko iki gihe kigera. Ku rubyiruko ni umwanya wo kumenya amateka no guhitamo igikwiye, tuzirikana ko twahisemo kuba umwe.”

U Rwanda rurifatanya n’inshuti zarwo kwibuka ku nshuro ya 28, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “Kwibuka twiyubaka.”

Mu karere ka Huye kandi, muri iyi minsi 100 Abanyarwanda bibukamo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hateganyijwe kwibuka byihariye mu Mirenge n’ibice bitandukanye bitewe n’igihe ubwicanyi bwa Jenoside bwahakorewe, harimo n’ibice bifite amateka yihariye.

RUKUNDO Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.