Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Urubyiruko rw’abakorerabushake rushimwa imbaraga rushyira mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage

Urubyiruko rw'abakorerabushake rwo mu karere ka Nyagatare rufite uruhare mu kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato.

Mu Rwanda urubyiruko rwihariye igice kinini cy’abatuye igihugu. Nk’uko bigaragarazwa n’ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu 2012, urubyiruko rwihariye 60 ku ijana by’abaturage bose. Muri bo abagera ku bihumbi 380 bibumbiye mu Ihuriro ry’ububyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCP).

Uretse kugira uruhare rugaragara mu guhangana no gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe, uru rubyiruko rufite inzego zubatse kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku mudugudu, rumaze gukora ibikorwa byinshi mu guhindura imibereho y’abaturage.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu Murenzi Abdallah ashima ubufatanye bafitanye na Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha hagamijwe kwimakaza umutekano.

Yagize ati: “Umutekano niwo nkingi ya mwamba, natwe nk’urubyiruko twumvise tugize inyota yo gutera ikirenge mu cy’inzego z’umutekano duharanira kwimakaza umutekano dukumira n’ibyaha bitaraba ndetse no mu bindi bikorwa biteza imbere abanyarwanda n’igihugu muri rusange.”

Uru rubyiruko rw’abakorerabushake rwagiranye amasezerano y’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha mu 2015. Mu 2019 bubatse uturima tw’igikoni ibihumbi 134.811, ubwiherero 1.923, amazu 39; banakoze umuhanda ureshya na kirometero 701 n’ibindi.

Murenzi abanyarwanda ko batazigera bihanganira cyangwa baha umwanya uwo ariwe wese washaka guhungabanya ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Gicumbi bubakira akarima k’igikoni abatishoboye

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka ashima imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’uru rubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’ibyo bamaze kugeza ku banyarwanda, abasaba kutirara kuko urugendo rugikomeza.

Ati: “Mwakoze byinshi byiza byahinduye ubuzima bwa benshi. Ariko ntabwo turagera aho twifuza, urugendo ruracyakomeje ntakwirara twongere imbaraga cyane cyane mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko, inda ziterwa abangavu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Ubwo bari mu ihuriro ngarukamwa ry’urubyiruko rw’abakorerabushake, ku wa 23 Mutarama 2020, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Edouard Bamporiki, yavuze ko urubyiruko ari rwo musingi w’impinduka n’iterambere ry’igihugu, kuko icyo rwiyemeje rugikora kandi rukakigeraho vuba.

Yagize ati: “Kuva na kera na kare urubyiruko nirwo igihugu cyubakiraho, kuko ruba rufite imbaraga zo gukora. Murasabwa gukoresha imbaraga zanyu mu gihe cyanyu mukumira ibyaha, muharanira umutekano, kugira ngo ibikorwa byanyu bizage bihora byibukwa.”

Urubyiruko rw’Abakorerabushake b’akarere ka Gicumbi boroje inkoko abaturage mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, na we ashima ibikorwa bitandukanye urubyiruko rw’abakorerabushake rugenda rufatanyamo na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati: “Uru rubyiruko rugira uruhare rukomeye mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage nko kubaka inzu z’abatishoboye, gukora imihanda y’imigenderano, gutera amashyamba, gushishikariza abaturage imirire myiza bubaka uturima tw’igikoni n’ibindi bitandukanye.”

Abizeza ko Polisi yiteguye gukomeza kubashyigikira mu kubongerera ubumenyi no kongera umubare w’abakorerabushake mu rwego rwo gukomeza gukumira ibyaha bitaraba.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities