Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ikoranabuhanga

Urubyiruko rwatangiye Urugerero rwasabwe gushishoza mu gukoresha Imbuga nkoranyambaga

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko rwitabiriye Urugerero rw’Intore z’Inkomezabigwi, icyiciro cya 9, kwima amatwi abakwirakwiza ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga.

Hari mu gikorwa cyo gutangiza urugerero rw’Inkomezabigwi, rwitabirwa n’abasoje amashuri yisumbuye, ahatangiwe impanuro zitandukanye ku rubyiruko rwitabiriye iri torero mu cyiciro cya 9, mu Karere ka Rubavu.

Abitabiriye gutangiza Itorero ry’Urugerero icyiciro cya 9, bakora umuganda ku Rwibutso rwa Gisenyi

Uyu munsi waranze n’ibikorwa byabanjirijwe n’umuganda, wakorewe ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, rwa Gisenyi, ahazwi nka ‘Komine Rouge’ hashyinguwe imibiri isaga 5000.

Dr. Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, yasabye urubyiruko rwatangiye Itorero, gukumira ibinyoma bakoresha Imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza.

Ati “Duhereye ku bibazo bikunda kugora urubyiruko, hari imbuga nkoranyambaga zicaho ibintu bynshi, ariko n’abashaka gukurikirana ibitekerezo binyuzwaho bagomba kumenya kuhavoma ibyiza.”

Yasabye urubyiruko kandi kwirinda abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, n’abagambanira Igihugu mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ati “Abakigambanira Igihugu, yaba abari mu mashyamba ya Congo n’abakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside imbere mu Gihugu no hanze, ndasaba urubyiruko kubima amatwi. Ikindi na bo ubwabo bumve ko igihe kigeze, ngo bahinduke bafatanye n’abandi Banyarwanda kubaka.”

Minisitiri Dr Bizimana ,Guverineri Habitegeko François na Meya Kambogo Ildephonse w’Akarere ka Rubavu, batangiza Urugerero icyiciro cya 9

Hari hashize imyaka 2, Urugerero rutaba kubera icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa bitari bicye by’umwihariko ibihuza abantu.

Urugerero rw’Intore z’Inkomezabigwi, icyiciro cya 9, rwitabiriwe n’abasaga ibihumbi 6 mu Ntara y’Iburengerazuba, uhera ku itariki 14 Werurwe 2022, rukazasozwa ku wa 25 Gicurasi 2022; aho Intore zizahabwa inyigisho z’uburere mboneragihugu, zizabafasha mu gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.