Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ikoranabuhanga

Urubyiruko rwizezwa uruhare mu iterambere ry’ikoranabuhanga hamwe na Nyereka Tech

Mu gihe ikoranabuhanga riyoboye imibereho y’Abanyarwanda, mu rwego rwo kudasigara inyuma mu iterambere rusange isi irimo; urubyiruko rukangurirwa gufata iya mbere mw’iterambere ry’ikoranabuhanga, bafashwamo n’ikigo ‘Nyereka Tech’ mu buryo butandukanye.

Kuva mu mwaka wa 2020 (mbere gato ya COVID-19), ‘Nyereka Tech’ yatangiye imirimo yo gutanga ubumenyi mu by’ikoranabuhanga na tekinike; ku ntego yo gufasha urubyiruko rwiga mu mashuri ya techniques, imyuga n’ubumenyingiro kugira uruhare mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Ni ikigo gitanga ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, kigakorana n’ibigo by’amashuri birimo ibyigisha ‘techniques’ bifashwa kubona ibikoresho n’ubumenyi buba butegerejwe, nk’uko ubuyobozi bwa ‘Nyereka Tech’ bubitangaza.

Munyeshyaka Shadrach, ukuriye ikigo ‘Nyereka Tech’ avuga ko intego zagendeweho hashingwa iki kigo, zirimo no gufasha abiga ikoranabuhanga mu kunoza imishinga itandukanye bakora.

Agira ati “Twize ikoranabuhanga, ni na ryo turi gukoramo, kuko ubungubu ikoranabuhanga ni kimwe mu bintu ubuzima bwacu bwa buri munsi bugenderaho, tubuze ikoranabuhanga ibintu byinshi byakwangirika. Abaryize rero bafite amahirwe menshi yo kwihangira imirimo cyangwa no kubona aho bakora ibyo baba barize, nko ku répara ibikoresho: za televiziyo, telefone ngendanwa, amashanyarazi n’ibindi bigiye bitandukanye… Rero ibikoresho bikunze kwifashishwa nka ‘composants éléctroniques’ tuba tuzifite, n’ibyigishirizwaho gukora ‘programming’  nk’uko isi tugezemo ari iyo gukoresha ubwenge bw’ubukorano; hari ibyo bagenda bakenera baprograma, abiga ICT, Electroniques et télécommunications, rimwe na rimwe n’abiga ‘Computer Sciences, ni yo mpamvu twahisemo kubafasha nka bagenzi bacu bazadukurikira, tuborohereza ku byo bakenera bashyira mu ngiro ubwo bumenyi ariko mu gice cyo guhanga udushya.”

Munyeshyaka Shadrach, umuyobozi w’Ikigo ‘Nyereka Tech’

Akomeza avuga ko ‘Nyereka Tech’ ifasha mu buryo bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ikoranabuhanga, gutanga amahugurwa mu bigo by’amashuri ndetse no kubegereza ibikoresho bakenera mu buryo buhendutse.

Umwe mu bafashijwe na ‘Nyereka Tech’, Mugwaneza Marquise, asaba urubyiruko rwiga ‘techniques’ gutinyuka kwiga ibintu bishya, kugira ngo bateze imbere ikoranabuhanga.

Ati “Ibyo twigishwa ku ishuri ntabwo ari byo bibaho gusa, buri gihe dusabwa kwiga. Nk’urugero: niga muri Kaminuza nagiye gukora ‘project’ mu byerekeranye na ‘internet of things’ ku ishuri icyo gihe ntabwo twabyigaga, byansabye kwegera ‘Nyereka Tech’ kugira ngo babinyigishe, mbashe no kubona ibikoresho na ‘sensors’ nagombaga gukoresha. So; abiga ibijyanye na tekinike mbasaba kugira ‘courage’ mu gushakisha ubumenyi bushya, biga ngo barusheho kwiteza imbere.”

Mugwaneza Marquise (ubanza ku ifoto:ibumoso) n’abandi bakorera ‘Nyereka Tech’

Nyereka Tech imaze kugirana imikoranire n’ibigo by’amashuri bitandukanye, byiganjemo ibyigisha ikoranabuhanga, amashanyarazi n’ibindi bisanzwe, aho abantu barenga 2000 bahuguwe.

Ikoranabuhanga ni imwe mu nkingi z’iterambere rirambye (SDGs), u Rwanda rugenderaho, by’umwihariko rikaba ryitabwaho cyane muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere, hagamijwe ko Igihugu kigira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga n’amakuru.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.