Amakuru ya vuba ku nkongi yazindukiye mu cyanya cy’inganda cya Kigali avuga ko uruganda rwahiye ari urw’Abashinwa rukorera imyenda muri kiriya cyanya.
Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga yabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru, ko ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi ryazimije uwo muriro.
Uwo muriro wadukiye muri bimwe mu biro bigize urwo ruganda, ukaba watangiye mu ma saa kumi z’urukerera rwa mu gitondo kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Kanama 2024.
Nta bantu bahiriyemo ariko iperereza riracyashaka kumenya intandaro nyayo y’iyo nkongi. Wari umuriro ufite imbaraga nk’uko amashusho ari kuri TV 1 abigaragaza.
Amakuru avuga ko uruganda rwahiye ari urwitwa C&D Products Rwanda Ltd rukora imyenda.
Taarifa itangaza ko bagerageje kuvugisha nyiri nomero ya telefoni igaragara ko ari yo abantu bahamagaraho ngo bamenye amakuru kuri uru ruganda ariko uwo ibaruyeho witwa Denis Ndemezo ntiyashobora kwitaba.
Panorama