Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uruhare rw’Inkeragutabara mu iterambere ry’igihugu

Umwe mu midugudu yubatswe n'Inkeragutabara (Photo/Net)

Mu gihe urugamba rw’amasasu rwarangiye, ubu Abanyarwanda bose aho bava bakagera barajwe ishinga n’urugendo rw’iterambere rusange ry’abenegihugu.

Ibikorwa byo kubaka igihugu bigirwamo uruhare n’iyonka kugera ku mukecuru n’umusaza basheshe akanguhe. Ni inzira ndende isaba ubwitange ariko umusaruro wayo ugaragarira amaso ya rubanda.

By’umwihariko ingabo usibye gucunga umutekano w’imbibi z’u Rwanda, zikomeje gushimirwa uruhare zigira mu kubaka igihugu zikoresheje amaboko n’ubwenge.

Mu minsi ishize ubwo u Rwanda rwibasirwaga n’icyorezo cya Nkongwa mu bigori, cyane cyane mu ntara y’Iburasirazuba, Ingabo z’u Rwanda zatanze umusanzu udashidikanywaho mu kugihashya.

Igikorwa cyari kumara iminsi myinshi, cyasojwe mu buryo busa no guhumbya ahanini bigizwemo uruhare n’Ingabo z’u Rwanda zanifashishije inzira y’ikirere mu gukwirakwiza imiti.

Abatishoboye batuye mu nzu zitakijyanye n’igihe ni bamwe mu bari kwitabwaho muri iyi minsi bigizwemo uruhare n’ingabo z’Inkeragutabara zibubakira imidugudu y’icyitegererezo udashobora gusanga ahandi.

Izi nkeragutabara ni icyiciro cy’Ingabo zidakora akazi ka gisirikare ku buryo buhoraho ariko zishobora kwitabazwa igihe cyose bibaye ngombwa. Zubatse imidugudu y’icyitegererezo mu turere twa Nyabihu, Gasabo, Karongi, Nyarugenge, Gakenke, Rwamagana, Kayonza, Kirehe, Ngoma, Gatsibo, Nyagatare , Bugesera, Kicukiro n’ahandi.

Nka Rugabano mu karere ka Karongi, ahari icyaro kibisi, ubu hari umudugudu w’amabati meza n’amatafari ahiye. Ni inzu zituzwamo imiryango itishoboye, igahabwa ibyangombwa byose nkenerwa kugeza no kuri gahunda ya Girinka iyifasha korora igasezerera ubukene n’imirire mibi.

Inkeragutabara z’inzobere zigizwe n’Ingabo n’abasivile bafite ubumenyi bwihariye nko mu by’imbunda n’imikorere yazo, amategeko, ubuvuzi, ikoranabuhanga, ubukanishi, gutwara imodoka cyangwa indege.

Imidugudu y’icyitegererezo myinshi iri mu mirimo yayo ya nyuma yiganjemo iyatangiye kubakwa mu mpera za 2016. Ni ibikorwa by’akataraboneka bitari gukorwa n’abandi batari ingabo nyuma y’aho mu myaka ishize ba rwiyemezamirimo bagiye bavugwa mu kudindiza ibikorwa byabaga byitezwe. Aha Inkeragutabara zishimirwa ko zihutishije akazi kazo, ibyari inzozi kuri bamwe bikaba impamo.

Muri ibi bikorwa hubatswe inzu zo kubamo, ibyumba mberabyombi, amasoko y’ibihangano by’ubugeni n’ubukorikori n’aya kijyambere, ibyumba by’amashuri, ibiraro by’inka, amashuri y’incuke, amavuriro mato, kwagura imiyoboro y’amazi n’ibindi. Byose byatwaye abarirwa muri miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwanditsi

Lt. Gen. Fred Ibingira, Umugaba mukuru w’ingabo ushinzwe Inkeragutabara (Photo/Net)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities