Urukiko rukuru rwanzuye ko umuryango wa Rwigara Assinapol watsinze Umujyi wa Kigali mu rubanza rumaze imyaka igera ku icumi ruburanwa, bityo rutegeka ko Umujyi wa Kigali ugomba kwishyura uyu muryango amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 433, hakiyongeraho igihembo cya Avoka kingana na Miliyoni imwe.
Uyu mwanzuro w’Urukiko Rukuru uje ushimangira uwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwarafashe, ariko impande zombi zirawujuririra. Umuryango wa Rwigara wasabaga Miliyoni 900 angana n’agaciro k’umutungo, na ho Umujyi wa Kigali wo ugasobanura ko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarenze imbibi z’ikiburanwa.
N’ubwo Umuryango wa Rwigara watsinze, Adeline Rwigara yabwiye Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ko atishimiye umwanzuro w’urukiko. Avuga ko babamze igihe kirekire baburana umutungo wabo wafatiriwe n’Umujyi wa Kigali mu rubanza rwatangiye mu 2012. Yongeraho ko n’igihembo cya Avoka bagenewe ari gito ugereranyije n’amafaranga bahaye ababunganira.
Haburanwaga ubutaka Umujyi wa Kigali wafatiriye na wo ukemera ko ubufite ariko bwahawe Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB. Wongeraho kandi ko Umuryango wa Rwigara utishyuye abaturage bose mu gihe uyu muryango uvuga ko bose bishyuwe kandi bafite n’impapuro bishyuriyeho.
Panorama
