Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Urukiko rwa rubanda mu Bubiligi rwahamije Bomboko ibyaha birimo na jenoside

Kuri uyu wa 06 Kamena 2024, urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Bruxelles) mu Bubiligi, rwahamije Nkunduwimye Emmanuel wamenyekanye nka Bomboko, ibyaha birimo n’icya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakurikiranwagaho gukorera mu mujyi wa Kigali.

Mu gihe cya jenoside, Nkunduwimye Emmanuel yari mu mutwe w’Interahamwe, akora imirimo isanzwe mu igaraje rye ‘AMGAR’ yari afite mu mujyi wa Kigali, ari na ho yashinjwaga kuba harakorewe ubwicanyi bw’Abatutsi benshi bari batuye mu yahoze ari Segiteri Cyahafi.

Nyuma y’umwiherero w’abagize inteko iburanisha barimo inyangamugayo n’abacamanza, batangarije urukiko ingingo basuzumanye ubushishozi ku byatanzweho ubuhamya butandukanye, basoza bahamya Bomboko ibyaha byose yaregwaga.

Nkunduwimye Emmanuel (Bomboko), yashinjwaga ibyaha by’intambara, jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gufata abagore ku ngufu; byose akaba yabihamijwe n’urukiko.

Akimara guhamywa ibi byaha byose mu rukiko, Bomboko wari usanzwe aburana ataha iwe n’abagize umurya we, yahise atabwa muri yombi; biteganyijwe ko urukiko ruzamukatira igifungo ku wa mbere (tariki 10 Kamena 2024).

Urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel (Bomboko), rwatangiye ku wa 08 Mata 2024, mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Bruxelles) mu Bubiligi; byateganywaga ko ruzapfundikirwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena.

Bomboko yakiriwe n’Igihugu cy’u Bubiligi mu mwaka wa 1998, ahabwa ubuhungiro mu mwaka wa 2003 ndetse n’ubwenegihugu mu 2005; yahageze avuye mu Gihugu cya Kenya, yari yarahungiyemo imyaka 4, nyuma ya jenoside.

Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Bruxelles) mu Bubiligi, rwahamije Nkunduwimye Emmanuel (Bomboko) ibyaha 3 yashinjwaga, birimo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities