Umuhanzi w’icyamamare mu gukina amafilime, Will Smith, urushyi yakubitiye Chris Rock mu mu ruhame mu birori bari bitabiriye bombi rwatumye Netflix ihagarika filme yari iri gukinana na we.
Ikompanyi yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika isanzwe ikina ikanacuruza amafilime Netflix yahagaritse Filime yari iri gukinana n’umuhanzi w’icyamamare Will Smith nyuma y’uko akubise urushyi Chris Rock mu muruhame mu birori byo gutanga ibihembo ku bakinnyi ba filime Oscars 2022 Awards, aho yamujijije ko yari ateye urwenya ku mugorewe amuvuga nabi.
Ku makaru dukesha ikinyamakuru Los Angeles Times umwe mu bayaboyozi ba Netflix Ted Sarandos yavuze ko uyu mukinyi yahagaritswe kubera imyitwarire mibi yo kugura urugomo kandi Netflix itayishyigikira.
Ati “Netflix ntawo ishyigikira urugomo, nta n’ubwo ikorana n’abarugira. Filime’ Fast and Loose’ twari turimo gukorana na Will Smith twabaye duhagaritse kuyikinisha mu gihe tukiga ku myitwarire ye. Ibikorwa byose bijyanye nayo twabihagaritse.”
Will Smith bitangajwe ko yahagaritswe muri iyi filime yari ari gukina nk’umukinnyi w’ibanze (main actor) mu gihe mu minsi yashize hari humvikanye amakuru avuga ko umwe mu bayobozi ba filime (Director) yari yavuze ko yasimbuzwa undi mukinnyi igakomeza ariko kuri ubu ikaba yahagaritswe.
Iyi filime ‘Fast and Loose’ yari iri gukinwamo n’uyu mukinnyi w’icyamare Will Smith ayiharitswemo mu gihe yari amaze gukinamo byinshi kuva yatangira muri Nyakanga 2021 nubwo hatari hakamenyekabye igihe izasohokera.
Rukundo Eroge