Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Urwego rushya rw’ubugenzacyaha rwahawe abapolisi n’ibikoresho

Mutesi Scovia

Polisi y’Igihugu yashyikirije urwago rushya rw’ubugenzacyaha (RIB) abapolisi 463 n’ibikoresho byakoreshwaga n’Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha (CID).

Inama y’abaminisitiri yo ku wa 11 Mata 2018, yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo abakozi 463 n’umutungo byari muri Polisi y’u Rwanda birebana n’Ubugenzacyaha byimurirwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Polisi y’Igihugu na RIB, Komiseri Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Gasana Emmanuel  yashimye umurava n’ubwitange bari abapolici ba (CID) kandi yizeza RIB ko bajyanye abakozi b’ingenzi kuko bitangira akazi kabo.

Yagize ati “Ni abapolisi beza twizera kuba mutangiranye nabo bazaba umusingi n’imbaraga kugira ngo musohoze ishingano n’abandi bakozi bazaza bazasanga ari umusingi ukomeye.  Aba bapolisi bakoranye ubunyangamugayo, ubunyamwuga, kubera ubwitange bwabo twari tugeze aho amadosiye arenga ibihumbi makumyabiri  ashyicyizwa ubushinjacyaha. Ibyo ni umurava wabo mutangiranye RIB.”

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot, yashimiye Polisi y’u Rwanda by’umwihariko abakorega muri CID uko gukumira no gukurikirana ibyaha babikoranye umwete, ashima  ubumenyi n’ ubushobozi bongerewe kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo neza.

Minisitiri w’Ubutabera,  Busingye Johnson, yashimiye Polisi y’igihugu akazi yakoze, aho ibikorwa byayo bimaze guhesha ishema u Rwanda mu rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko ihererekanyabubasha ribaye ridakuraho kuba izi nzego zombi zizakomeza gukorana bya hafi.

Yagize ati “Ndashishikariza aba bayobozi b’izi nzego kurushaho gufatanya, mukora ibishoboka byose kugira ngo igihugu kigire umutekano, murwanya ibyaha byabangamira ubwisanzure  bw’Abanyarwanda, kuko u Rwanda rufite amahoro. Ni inzira yatangiye mu mwaka wa 1990, twifuza ko iyo nzira twayikomeza kugira ngo umutekano urusheho kuba mwiza”.

Yasabye abagenzacyaha bahawe RIB kuzarangwa n’ubunyangamugayo n’ikinyabupfura, kugira ngo bazagere ku nshingano zabo uko bikwiye, kuko kuba inyangamugayo nta mpamyabumenyi bisaba ariko ari byo bikenewe kurusha ho.

Biteganyijwe ko guhera tariki ya 20 Mata 2018, akazi kose kakorwaga na CID kazatangira gukorwa na RIB.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities