Akanama ngishwanama k’Urwego rushinzwe ibiryo n’imiti muri America_FDA, kemeje ikoreshwa ry’urukingo rwa COVID-19 rwa Pfizer, ku bana bafite hagati y’imyaka 5 na 11.
Ubuyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe ibiribwa n’imiti bugomba gusuzuma icyi cyemezo, cyemejwe n’Ikigo nk’uko byari byitezwe; Akanama ngishwanama hamwe n’Ibigo bishinzwe kurwanya no gukumira indwara bakabinoza.
Dr. Anthony Fauci yavuze ko biramutse byemejwe, urukingo rushobora kuboneka ku bana mu gihe cya vuba cyane.
Ati “Biramutse byose bigenze neza, kandi tukabona ibyemezo by’ubuyobozi, hamwe n’ibyifuzo byatanzwe n’Ibigo bishinzwe kurwanya no gukumira indwara, birashoboka rwose ko inkingo zazaboneka mu gihe cy’ibyumweru bibiri bya mbere by’Ugushyingo.”
Impuguke zivuga ko mu gihe abana bato byagaragaye ko badakunze kwandura Coronavirus, bitandukanye n’abantu bakuze; abana benshi baguma ahantu handurirwa cyane nko ku ishuri, kandi bashobora gufata no kwanduza abandi COVID-19.
Mu bushakashatsi buherutse gukorwa n’Abashakashatsi b’Urwego rushinzwe ibiribwa n’imiti muri America_FDA, bavuze ko urukingo rwagaragaje ko rufite akamaro kanini mu kurinda COVID-19.
Gukingiza abana bafite hagati y’imyaka 5 na 11, na byo bizakorwa mu byiciro bibiri nkuko ku bantu bakuru byagenze.
Source: nypost
MANIRAKIZA Olivier