Connect with us

Hi, what are you looking for?

Hanze

USA: FDA yemeje Pfizer nk’urukingo rwakoreshwa ku bana bafite guhera ku myaka 5

Akanama ngishwanama k’Urwego rushinzwe ibiryo n’imiti muri America_FDA, kemeje ikoreshwa ry’urukingo rwa COVID-19 rwa Pfizer, ku bana bafite hagati y’imyaka 5 na 11.

Ubuyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe ibiribwa n’imiti bugomba gusuzuma icyi cyemezo, cyemejwe n’Ikigo nk’uko byari byitezwe; Akanama ngishwanama hamwe n’Ibigo bishinzwe kurwanya no gukumira indwara  bakabinoza.

Dr. Anthony Fauci yavuze ko biramutse byemejwe, urukingo rushobora kuboneka ku bana mu gihe cya vuba cyane.

Ati “Biramutse byose bigenze neza, kandi tukabona ibyemezo by’ubuyobozi, hamwe n’ibyifuzo byatanzwe n’Ibigo bishinzwe kurwanya no gukumira indwara, birashoboka rwose ko inkingo zazaboneka mu gihe cy’ibyumweru bibiri bya mbere by’Ugushyingo.”

Impuguke zivuga ko mu gihe abana bato byagaragaye ko badakunze kwandura Coronavirus, bitandukanye n’abantu bakuze; abana benshi baguma ahantu handurirwa cyane nko ku ishuri, kandi bashobora gufata no kwanduza abandi COVID-19.

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa n’Abashakashatsi b’Urwego rushinzwe ibiribwa n’imiti muri America_FDA, bavuze ko urukingo rwagaragaje ko rufite akamaro kanini mu kurinda COVID-19.

Gukingiza abana bafite hagati y’imyaka 5 na 11, na byo bizakorwa mu byiciro bibiri nkuko ku bantu bakuru byagenze.

Source: nypost

MANIRAKIZA Olivier

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.