Umubyeyi Nadine Evelyne
Umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, ubusanzwe wizihizwa ku isi yose ku wa 21 Gashyantare buri mwaka. Umuryango w’abanyamerika ufasha ibikorwa by’iterambere (USAID), mu mushinga wabo bise “Soma Umenye” bifatanyije n’abanyarwanda kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire. Ni mu gikorwa bafatanyije na REB (Rwanda Education Board) ku wa 22 Gashyantare 2018 mu karere ka Kicukiro, bamurika ibitabo n’utubati bageneye amashuri abanza.
Mu kwerekana ko hatangijwe gahunda yo gukwirakwiza ibyo bikoresho mu mashuri, USAID yahaye Ministeri y’Uburezi utubati 500 n’ibitabo hagamijwe kuzamura ubushobozi bwo gusoma Ikinyarwanda mu bana biga mu mashuri abanza.
Bashingiye ku bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na ‘Save the Children’ mu mwaka wa 2016, bwagaragaje ko 13% by’abanyeshuri barangiza amashuri abanza baba batabasha gusoma neza Ikinyarwanda.
USAID mu bufatanye na Leta y’u Rwanda batangije umushinga ‘’Soma Umenye’’ w’imyaka itanu. Ugamije gufasha abana biga mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu, kumenya gusoma neza Ikinyarwanda.
Umuyobozi wa USAID mu Rwanda Leslie Marbury, yavuze ku ruhare bagira mu gufasha uburezi gutera imbere binyuze mu kuzamura ururimi gakondo. Ati “Uburezi ni ikintu duha agaciro, twizera ko gufasha abana bato kuzamuka mu rurimi rwabo bibafasha kuzamuka bavuga neza urwo rurimi bikaborohereza no kwiga neza izindi ndimi bityo imyigire yabo ikagenda neza”
Iki gikorwa cyo gukwirakwiza ibitabo n’utubati byahawe Ministeri y’Uburezi, cyatangirijwe mu ishuri ribanza rya Kamashashi riherereye mu karere ka Kicukiro. Umuyobozi w’icyi kigo cy’amashuri, Shema Ngamije, yasobanuye ibyishimo batewe no kwakira iyi gahunda.
Ati “Ni inkunga ikomeye cyane mu kuzamura ubumenyi bw’ururimi rw’Ikinyarwanda mu banyeshuri bakiri bato, wasangaga abana batatu basangira igitabo kimwe mu kwiga ariko byibura ibi bitabo duhawe birazamura icyizere mu bana cyo kongera ubumenyi mu gusoma neza. Abana bagiye kujya basoma buri wese abasha kubona igitabo cye, ndetse ubishaka azajya anagitahana mu rugo.”
Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, we yavuze ko iyi ari gahunda yo gusigasira ururimi. Ati “Ururimi rwacu tugomba kurwigisha abana bakiri bato ku buryo bakura bashobora kuruvuga, kurwandika no kurusoma neza.”
‘Soma Umenye’ ni umushinga w’imyaka itanu wa USAID ukorera muri REB (Rwanda Education Board), ugamije gukangurira abana gukunda gusoma. Mu kiciro cyabo cya mbere bibanze ku guhugura abarimu bigisha ururimi rw’Ikinyarwanda (2016), bakurikijeho uyu mwaka gukwirakwiza ibitabo n’utubati mu mashuri abanza mu gihugu hose (2018-2020) bikazasozwa no gukora isuzuma ry’umusaruro ibi bikorwa bizasiga (2021).

Abana bashishikariye gusoma ibitabo bari bamaze guhabwa

Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Hatanzwe utubati tuzajya twifashishwa mu kubika neza ibitabo
