Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Uwabaye uwa mbere mu cyiciro rusange yerekanye ibanga yakoresheje

Tumukunde Françoise wabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu, mu bizamini bisoza icyiciro rusange yavuze ko mu byamufashije kwegukana uyu mwanya harimo uruhare rw’ababyeyi ndetse no gukunda kwiga. 

Uyu munyeshuri ufite imyaka 16, atuye mu kagari ka Kagatamu, Umudugudu wa Kamatamu mu murenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke. Yigaga ku kigo cyitwa Institut Sainte Famille Nyamasheke.

Mu kiganiro yagiranye na Panorama, yagize ati: “Nishimiye intsinzi nagize itari yoroshye kuyigeraho, kubera ibihe twanyuzemo bya Covid-19. Ababyeyi bambaye hafi, nanjye nkomeza gukunda kwiga, none ngeze ku ntsinzi. Ndishimye”.

Mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yavuze ko aziga mu Ishami  ry’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB). Akaba afite intego yo kuzaba Dogiteri akajya avura abantu.

Tumukunde yagiriye abanyeshuri inama yo kwiga bashyizeho umwete, bakiga bagamije gutsinda bikazabafasha kugera ku cyo bashaka.

Umubyeyi wa Tumukunde witwa Rutijanwa François yavuze ko yishimiye intsinzi y’umwana we. Yizeza kuzakomeza kumuba hafi kugira ngo azagere ku ntego ze afatanyije n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati:” Nishimiye intsinzi y’umwana wanjye. Byantunguye! Nari nzi  ko hazatsinda cyane ibigo by’ahandi ariko ndishimye, gusa ku rundi ruhande sintunguwe kuko uyu mwana kuva mu mashuri y’inshuke yabaga uwa mbere kugeza ubu.”

Intego umwana we  afite, avuga ko ari nziza, kandi yizera ko bishoboka  ko azazigeraho bitewe n’impamvu nyinshi.

Umuyobozi wa Institut Sainte Famille Nyamasheke, Sr Nagiruwishema Lucie yavuze ko yishimiye insinzi y’uyu mwana. Avuga ko mu myigire ye,  yaranzwe n’ikinyabupfura no kugira gahunda mu byo akora byose.

Yagize ati: “Uyu mwana yabaye intangarugero mu kinyabupfura no kugira gahunda muri byose. Nkaba nsaba n’abandi bana gufatira urugero kuri Tumukunde, kuko ndizera ko ari  byo byamufashije”.

Kuri iyi nshuro muri iki kigo, abanyeshuri 88 ni bo kakoze  Ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange.

Ikigo Institut Sainte Famille Nyamasheke Tumukunde yigagaho, gifashwa na Leta ku bw’amasezerano, giherereye mu karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kagano, Akagari ka Nyuve, Umudugudu wa Gikuyu; cyatangiye  kwigisha mu 1952.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.